Nkuko byatangajwe na minisitiri w’intebe yatangaje impinduka zakozwe n’umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame yakoze mu nzego nkuru z’igihugu.
Nkuko byatangajwe na minisitiri w’intebe ko umukuru w’igihugu yakoze impinduka mu myanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu , izo mpinduka zirimo ko minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizweho kuwa 14 Nyakanga umwaka wa 2021 iyi minisiteri yabonye umuyobozi wayo wa mbere , akaba yagizwe Dr Bizimana J.Damascene akaba yayoboraga umuryango wa CNLG kuva mu mwaka wa 2015 akabaje muri iyi minisiteri ku yiyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda , kubungabunga umurage w’amateka hakiyongeraho no gutoza uburere mbonera gihugu uhundi wahahwe inshingano nshya ni uwari minisiti Johnson Busingye wahinduriwe inshingano akavanwa muri minisiteri y’ubutabera akagirwa Ambassador w’u Rwanda mu gihugu cyu Bwongereza , Johnson Busingye akaba yari amaze imyaka 8 n’amezi 3 n’iminsi 19 ayoboye iyi minisiteri kuko kuva yatangira kuyobora yahahwe inshingano zo kuyobora minisiteri y’ubutabera .
Muri izi mpinduka hagaragajwe n’abandi bayobozi bayinduriwe inshingano bakava munshingano bari bafite bakanjya muzindi nshingano nshya bahawe , uwari Ambassador w’u Rwanda mu bwongereza Yamina Karitanyi yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe mines,peterori na gas , Francis Gatare wari umuyobozi mukuru w’ikigo (RMB) yagizwe umunyamabanga mukuru wa perezida wa Repabulika mu byubukungu akaba yari amaze imyaka 4 ayobora ikigo cya (RMB) , undi wahahwe inshingano nshya ni Dr Fidele Ndahayo akaba yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu za Atomic ni ubwa mbere kuva iki kigo cyashyirwaho gihawe umuyobozi ukiyobora binjyanye na gahunda y’igihugu yogukoresha imbaraga za nuclear mu bikorwa byiterambere , iki kigo cyikaba gifite inshingano zo guteza imbere ukoreshwa mu mahoro ry’ingufu za nuclear hagamijwe iterambere rirabye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage hakaba hari n’abandi bayobozi bahinduriwe inshingano munzego nkuru z’igihugu nkuko byatangajwe na minisitiri w’intebe.
SOURCE:Twitter Office of the PM | Rwanda