Goverinoma y’u Rwanda , yamaganye ibirego bya Perezida w’igihugu cy’u Burundi , Perezida Ndayishimiye Evariste , wavuzeko igihugu cy’u Rwanda gitera inkunga kandi cyikanafasha imitwe irwanya leta y’u Burundi ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Perezida Evariste Ndayishimiye , ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yaravuzeko , igihugu cy’u Rwanda gifasha kandi cyikanatera inkunga abarwanyi b’umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’igihugu cye cy’u Burundi.
Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye , akaba yarabivuze nyuma y’uko umutwe wa Red Tabara ukorera mu burasirazuba bwa Congo urwanya ubutegetsi bwe , wagabye igitero muri iki gihugu cy’u Burundi kigahitana abantu bagera kuri 20.
Nyuma yo kugaba iki gitero umutwe wa Red Tabara ukaba waravuze ko wahitanye abasirikare b’u Burundi ndetse n’umupolice umwe w’iki gihugu gusa Evariste Ndayishimiye we akaba yavuzeko abarwanyi b’uyu mutwe muri iki gitero bishe abana n’umugore.
Nyuma y’ibi birego bya Perezida Evariste , goverinoma y’u Rwanda ikaba yarayise isohora itangazo ryamagana ibi birego ivugako ari ibirego by’ibinyoma kuko ntakuri bifite ndetse u Rwanda rwibutsa leta y’u Burundi ko ruheruka no kubaha abarwanyi b’uyu mutwe bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Muri ir’itangazo , goverinoma y’u Rwanda ikaba yaribukishe leta y’u Burundi ko yabashyikirije abarwanyi b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ubundi ivugako itaba yarabashyikirije abantu nk’abo (abarwanya leta y’u Burundi) ngo ubundi u Rwanda ruhindukire rujye gufasha abarwanya leta y’u Burundi.
Leta y’u Rwanda, ikaba iherutse gushyikiriza leta y’u Burundi , abarwanyi b’umutwe wa Red Tabara bagera kuri 19 bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Nyarugugu , nyuma y’uko inzego zitandukanye z’ibihugu byombi ziyemeje gufatanya mu kurwanya iterabwoba.