Home Amakuru Amahanga yifatanyije n'u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe...

Amahanga yifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mata 2023 , Ubwo u Rwanda rwatangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 , ibihugu bitandukanye byo kw’isi ndetse n’imiryango itandukanye mpuzahamahaga , bifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Kuri uyu wa gatanu , komisiyo y’umuryango wa Africa yunze ubumwe ndetse n’abanyarwanda baba mu gihugu cya Ethiopia ari naho ikicaro gikuru cy’uyu muryango gihereye , bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Akaba ari igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwabereye mu mbuga iri ku kicaro cy’uyu muryango mu rwego rwo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside no kwifatanya n’abayirokotse , habayeho kandi no gucana urumuri rw’ikizere , amasengesho , filimi mbarankuru , ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ndetse n’ubutumwa bw’abayobozi b’umuryango wa Africa yunze ubumwe.

Igihugu cy’ubufaransa nacyo kikaba kifatanyije n’u Rwanda muri ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 , aho ik’igihugu cyavuzeko kigiye gushyira igihangano cy’u Rwibutso mu mujyi mukuru w’iki gihugu , I Paris , akaba ari igihangano cy’u Rwibutso kizafasha gukomeza kuzirikana Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , no gufasha ko abayirokotse batazibagirana.

Akaba ari ubutumwa goverinoma y’igihugu cy’ubufaransa yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mata 2023 , mu kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , umujyi wa Paris ufatanyije na goverinoma y’ubufaransa bakaba batanze isoko kubifuza gukora icyo gihangano kizashyirwa mu mujyi wa Paris.

Akaba ari igihangano kizafasha kuba Jenoside yakorewe abatutsi 1994 itazibagirana mu myaka izaza mu gihugu cy’ubufaransa ndetse ik’igihangano kikaba kizafasha isi guhora iri maso kugirango amahano nkaya yabaye mu Rwanda irebera atazasubira ukundi.

Mu gihugu cy’ubushinwa naho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda , bakaba bahuriye kuri Ambassande y’u Rwanda iri muri ik’igihugu cy’ubushinwa mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , akaba ari umuhango witabiriwe n’abantu barenga 300 barimo 100 bahukurikiraniye kuri murandasi.

Akaba ari umuhango kandi wanitabiriwe n’abayobozi b’igihugu cy’ubushinwa barimo , Shi ShaoJing , washimye imiyoborere myiza y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame ubundi avugako yabashije gukura igihugu cy’u Rwanda mwicuraburindi kuri ubu akaba ari igihugu kigeze kure mw’iterambere.

Goverinoma y’igihugu cya Turkey nayo ikaba yifatanyije n’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri ibihe binjiyemo byo kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , mu butumwa yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mata 2023 , mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here