Kuri uy’umunsi , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame na Madam we Madam Jeannette Kagame batangije umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , aho kuri iyi tariki ya 7 Mata 2023 isi yose yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29.
Akaba ari umuhango umukuru w’igihugu ndetse na Madam we , batangirije ku Rwibutso rwa Gisozi bashyira indabo kumva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , ndetse banabunamira mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Muri uy’umuhango , Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu , Dr Bizimana Jean Damascene , akaba yagarutse ku mateka yaranze ivangura ry’ubwoko ndetse n’itegurwa rya Jenoside , byashyizwe mu bikorwa na goverinoma yariyoboye u Rwanda ubwo Jenoside yatangiraga mu Rwanda .
Muri uy’umuhango kandi wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 29 , hakaba hanakiriwe ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , aho yagarutse ku rugendo rwe rw’uko yarokotse Jenoside ndetse n’uburyo byari bigoye kwitwa umunyarwanda mu mahanga nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Gusa akaba yakomeje ashimira ingabo za RPF inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse zikongera kubaka u Rwanda ndetse n’abanyarwanda aho yavuzeko aherutse kuba ari mu gihugu cy’ubuhinde agaterwa ishema no kumva bavuzeko “ari umunyarwanda wo kwa Kagame , ko bamwizera ” ngo ibintu byatumye yongera guterwa ishema n’igihugu cye cy’u Rwanda.
Mw’ijambo , umukuru w’igihugu yageje kubitabiriye uy’umuhango , akaba yashimiye abahwitabiriye harimo n’abayobozi batandukanye , Perezida Kagame akaba yavuzeko ari ibintu bigoye kugira icyo uvuga nyuma yo kumva ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bunashimangira amateka yagarutsweho na Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.




