Kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2022 , mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC ikabera mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya yiga ku kibazo cy’umutekano yemeje umwanzuro wo kohereza umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize EAC, zikoherezwa mu burasirazuba bwa Congo.
Iy’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC ikaba yari yatumijwe na Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta akaba ari nawe kuri ubu uyoboye uy’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) ugizwe n’ibihugu bigera kuri birindwi aribyo U Rwanda , Uganda , Kenya , Tanzania , RDC , U Burundi na Sudan y’epfo.
Iy’inama ikaba yaritabiriwe n’aba Perezida b’ibihugu bigize uy’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) bagera kuri 6 , ni mugihe Perezida w’igihugu cya Tanzania Samia Suluhu Hassan ariwe utarabashije kwitabira iy’inama kuko yahagarariwe na ambasaderi w’iki gihugu muri Kenya John Stephen Simbachawene.
mw’itangazo rigaragaza ibyemezo byafatiwe muri iy’inama , abakuru b’ibihugu bya EAC bakaba bariyemeje gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by’ubwiyunge n’amahoro arambye ndetse aba bayobizi bavugako ko bashishikajwe no gushakira hamwe igisubizo kihuse kandi kirambye ku makimbirane akomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Aba bakuru b’ibihugu bya EAC kandi muri iri tangazo bagaragajeko inzira y’amahoro aribwo buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane , muri iy’inama y’abakuru b’ibihugu kandi bakaba baremeje bimwe mu byavuye mu nama yahuje abagaba b’ingabo baturutse mu bihugu 7 bigize uy’umuryango wa EAC ikomeje kubera mu mujyi wa Nairobi.
Ni mugihe muri iri tangazo abakuru b’ibihugu bya EAC bongeye kwamagana imvugo zuzuye urwango kandi zibiba amacakubiri , iterabwoba rya genocide ndetse n’izindi mvugo za politike zizamura umwuka mubi mu baturage zigomba guhagarikwa vuba kandi bikagirwamo uruhare n’impande zose kandi abanye-congo bagashikarizwa kunga ubumwe no gukorera hamwe mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.