Perezida Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye igihugu cya Kenya mu nama yiga ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kurangwa mu gihugu cya Congo iri kubera mujyi wa Nairobi muri Kenya , inama igomba kwanzura gahunda yo kohereza ingabo mu gihugu cya Congo.
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2022 , ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta nibwo byatangajeko Perezida Uhuru Kenyatta yakiriye mu biro bye Perezida Paul Kagame , Yoweri Kaguta Museveni , Ndayishimiye Evariste , Felix Tnhisekedi , Salva Kiir kumwe na ambasaderi wa Tanzania wari uhagarariye Perezida Samia Suluhu Hassan.
Ni mugihe Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania we atitabiriye iy’inama kuko yahagarariwe na ambasaderi w’iki gihugu muri Kenya Amb.John Stephen Simbachawene , iy’inama y’aba bakuru b’ibihugu bya EAC ikaba igomba kwanzura gahunda yo kohereza ingabo z’uyu muryango wa Africa y’iburasirazuba muri Congo , mu kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo.
Iy’inama ikaba ibaye mugihe igihugu cya Congo n’u Rwanda impande zombi umubano wabo utameze neza ndetse uko bwije nuko bukeye ugenda urushaho kuba mubi kugeza naho abanyarwanda ndetse na bavuga ikinyarwanda bari mu gihugu cya Congo batangiye gukorerwa ubwicanyi bashinjwako U Rwanda rufasha umutwe wa M23 , ibintu U Rwanda rwamagana.
Uhuru Kenyatta akaba aherutse gutangazako ko yifuzako ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) za zoherezwa mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo zikajya kurwanya imitwe y’iterabwoba ihabarizwa , U Rwanda rukaba rwaremeyeko ruzatanga umusanzu warwo rukohereza ingabo muri Congo ariko iki gihugu cya Congo kikaba cyarabyanze kivugako nta ngabo z’u Rwanda (RDF) gishaka ku butaka bwacyo.