Igihugu cya Pakistan giherereye mu majyepfo y’umugabane wa Asia , iki gihugu cyasabye abaturage bacyo kugabanya ingano y’icyayi banywa mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa mu gutumiza ibicuruzwa byo mu mahanga byinjira muri iki gihugu cya Pakistan.
Amakuru akaba avugako amadovize iki gihugu cya Pakistan gikoresha mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga kuri ubu yabaye make cyane kuko nk’amadovize y’iki gihugu asigaye mu bubiko atamara n’amezi abiri bituma rero iki gihugu cya Pakistan gifata ingamba mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Igihugu cya Pakistan akaba aricyo cya mbere gitumiza icyayi kinshi mu mahanga kuko nk’umwaka ushize wa 2021 honyine iki gihugu cya Pakistan cyatumije icyayi kingana na miliyoni 600 z’amadorari , Umwe mu bagize goverinoma y’iki gihugu Ahsan Iqbal akaba yaravuzeko abaturage ba Pakistan bakwiriye kugabanya icyayi banywaga uwanywaga udukombe tubiri akanywa agakombe kamwe.
Ni mugihe abakora ubucuruzi muri iki gihugu cya Pakistan nabo basabwe gufunga amaduka y’ubucuruzi yabo kare kugirango hirindwe ikoreshwa ry’umuriro mwinshi muri iki gihugu cya Pakistan , ubukungu bw’iki gihugu cya Pakistan buka bumaze igihe buhuye n’ikibazo kihungabana ry’ubukungu kuva aho minisitiri Imran Khan yaviriye ku buyobozi bw’iki gihugu cya Pakistan.
Mu kwezi gushize kwa Gicurasi igihugu cya Pakistan kikaba cya rahagaritse gutumiza mu mahanga ibijyanye no kwinezeza bidakenewe cyane muri iki gihugu mu guhangana n’ikibazo kihungabana ry’ubukungu bw’iki gihugu, Minisitiri mushya w’iki gihugu cya Pakistan shehbaz Sharif kuri ubu akaba ahanganye n’ikibazo cy’ubukungu bwa Pakistan buri hasi nyuma yo kujya ku buyobozi asimbuye Imran Khan kuva aho yatowe muri Mata 2022.
Source : Al Jazeera