Home Amakuru 2023 izarangira imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera igeze kuri 70%...

2023 izarangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze kuri 70% – Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , yatangajeko uy’umwaka wa 2023 uzajya kurangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera igeze ku kigero cya 70% nyuma y’uko kuri ubu ari imirimo igeze ku kigero cya 67%.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba ari ibintu yatangarije mu gihugu cya Qatar aho ari kuri ubu aho yitabiriye inama ya 3 y’ihuriro ku bukungu bw’igihugu cya Qatar , QatarEconomyForum , yiga kumikoranire y’igihugu cya Qatar n’ibindi bice by’isi.

Perezida Paul Kagame muri ur’uruzinduko rwe mu gihugu cya Qatar kandi akaba yarahuye na Abdulaziz bin Salman Al Saud igikomangoma ndetse akaba na Minisitiri w’ingufu mu gihugu cya Saudi Arabia aho yari aherekejwe Faisal Alibrahim Minisitiri w’ubukungu n’igenamigambi muri Saudi Arabia.

Perezida Paul Kagame akaba yaritabitiye iy’inama yiga ku bukungu bw’igihugu cya Qatar aho yari mu bantu bari gutanga ibwirwaruhame muri iy’inama ya 3 yiga ku bukungu bw’igihugu cya Qatar , QatarEconomyForum , aho ari inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abahagarariye Goverinoma z’ibihugu.

Igihugu cya Qatar n’u Rwanda , akaba ari ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi mu by’ubukungu , ubukerarugendo , ikonabuhanga , ingendo z’indege ndetse no mu bindi bitandukanye goverinoma z’ibihugu byombi zikoranamo.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here