Home Amakuru MINEMA , yatangajeko imaze kwakira amafaranga miliyoni 650 zo gufasha abagizweho ingaruka...

MINEMA , yatangajeko imaze kwakira amafaranga miliyoni 650 zo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza (MINEMA) yatangajeko imaze kwakira amafaranga asaga miliyoni 700 z’amfaranga y’u Rwanda atarutse mu bigo by’abikorere , sosiyete , ibigo , abanyarwanda , inshuti z’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda batuye mu mahanga aho ari amafaranga akomeje gutangwa kugirango hafashwe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu.

MINEMA , ikaba yatangajeko ay’amafaranga akomeje koherezwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa mobile money , bank ndetse n’ubundi buryo bwashyizweho bwo kwakira iy’inkunga ikomeje gutangwa n’abagiraneza ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ubwo tariki 2 na tariki 3 Gicurasi 2023 , ibiza byibasiraga u Rwanda biturutse ku mvura yaguye ari nyinshi , MINEMA , ikaba yarayise ishyiraho umurongo n’uburyo bwakoreshwa n’abantu hatangwa inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu bigahitana ubuzima bw’abantu 135.

Nyuma yo gushyiraho ub’uburyo abantu ndetse n’ibigo bitandukanye bakaba baratangiye gukora ik’igikorwa cy’urukundo aho kuri ubu MINEMA yashimiye buri wese umaze gutanga inkunga ye aho kuri ubu yatangajeko imaze kwakira amafaranga asaga miliyoni 700 , aza yiyongera kuzindi nkunga zikomeje gutangwa zirimo , ibiryamirwa , Ibiribwa , imyambaro , sima ndetse n’ibindi.

Mu munsi ishize ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA bukaba bwari bwashyikirije minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza (MINEMA) imifuka ya sima ibihumbi 2100 aho izakoreshwa mu kubakira abaturage bo mu turere twagizweho ingaruka n’ibiza kuri ubu bacumbikiwe mu masite mugihe hagishakishwa uburyo bakubakirwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza (MINEMA) , ikaba yashimiye uburyo yaba abanyarwanda , inshuti z’u Rwanda , ibigo ndetse n’abantu ku giti cy’abo bakomeje gutanga inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu kuri bakaba badafite aho kuba , icyo kwambara ndetse utibagiwe n’ibyo kurya.

Ni mugihe MINEMA ikomeje gukora ibishoboka byose mu turere twibasiwe n’ibiza hashakishwa ahantu heza hazatuzwa ab’abantu bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu kugirango mu munsi ir’imbere bazatangire kubakirwa kugirango babashe gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’uko ingaruka z’ibiza zibasize iheruheru.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here