Mu gihugu cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo abahagarariye ubwoko bw’abanyamulenge batangajeko bikuye mu biganiro by’amahoro by’abahuzaga na leta ya Congo , bikomeje kubera I Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Abahagarariye ubwoko bw’abanyamulenge muri ib’ibiganiro by’amahoro bakaba baratangajeko bikuye muri ib’ibiganiro by’amahoro kubera ibitero bagabweho n’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Gakangara , Muriza ndetse na Biziba mu karere k’imisozi ka Minebwe muri Kivu yepfo.
Abanyamulenge , bakaba baratangajeko ib’ibitero byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo umutwe wa Mayimayi , Bishambuke , Rusesema n’umutwe wa Red Tabara , akaba ari ibitero byayitanye ubuzima bw’abanyamulenge bagera kuri 7 abandi 10 bagakomereka.
Ib’ibitero bikaba byaragabwe niy’imitwe yitwaje intwaro kuwa gatatu tariki 30 ugushyingo 2022 ndetse bikaba byaragabwe nyuma y’igihe gito leta ya Congo isubukuye ibiganiro by’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro igera kuri 40 , ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.
Akaba ari ibiganiro bikomeje kubera mu gihugu cya Kenya bihagarariwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’igihugu cy’uburundi mu rwego rwo gushakira amahoro uburasirazuba bw’iki gihugu cya Congo hakomeje kurangwa umutekano mucye.
Ib’ibiganiro kandi leta ya Congo ikaba itarigeze itumiramo umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu burasirazuba bw’iki gihugu aho uy’umutwe wigaruriye hafi 2/3 by’ubutaka bwose bw’uburasirazu bw’iki gihugu , wirukanyemo ingabo za FARDC mu mirwano ikomeje guhanganisha impande zombi.