Home Politiki Tshisekedi akomeje kwifashisha U Rwanda mu bibazo bya Congo , mugukora Manevure...

Tshisekedi akomeje kwifashisha U Rwanda mu bibazo bya Congo , mugukora Manevure kugirango hasubikwe amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Congo

Perezida Tshisekedi w’igihugu cya Congo akomeje kwifashisha U Rwanda mu bibazo bya Congo byaburiwe ibisubizo na leta ayoboye , agaragazako ibibazo byose igihugu cye gifite birimo n’umutekano mucye biterwa n’u Rwanda , ibintu bisa nko guca inzira yo gusubikisha amatora y’umukuru w’igihungu yari ateganyijwe kuba muri ik’igihugu mu mwaka wa 2023.

Perezida Tshisekedi , akaba yarahahwe urwamenyo ubwo yavugako abanyarwanda bakeneye ubufasha bw’igihugu cye ngo bibohore , ibintu byafashwe nk’urwenya uy’umugabo yakoze ngo kuko ubwe akeneye kubanza kubohoza igihugu cye kimaze imyaka irenga 28 kibarizwamo imitwe yitwaje intwaro , mbere yo kubohora U Rwanda.

Ndetse umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame nawe ubwe , akaba ayerutse kugaruka ku bibazo by’igihugu cya Congo byananiwe n’ubutegetsi bwacyo ahubwo bukabisunikira ku Rwanda aho guhangana nabyo ngo bubikemura igihugu cya Congo gitekane.

Umukuru w’igihugu akaba yaranenze iy’imyitwarire y’ubutegetsi bwa Congo avugako ari imyitwarire idahwitse ndetse ko ubutegetsi burimo kubikora bushaka impamvu z’uko hasubikwa amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu mwaka 2023 muri ik’igihugu cya Congo.

Perezida Paul Kagame , akaba yarasabye ubutegetsi bwa Congo guhagarika iyo myitwarire bagahangana n’ibibazo byugarije iki gihugu cya Congo bakarekera kubyegeka ku Rwanda kuko ntaho U Rwanda ruhurira n’ibibazo by’ik’igihugu cya Congo.

RDC , ikaba ishinja U Rwanda ibirego byinshi kandi bivangitiranye ndetse ibirego bimwe bikaba bifatwa nk’urwenya abategetsi ba Congo babashaka gutera , Congo ikaba imaze igihe ishinja U Rwanda ibirego birimo kuba U Rwanda ngo rwiba amabuye y’agaciro yabo , ingunge n’inkura zabo ndetse n’ibirego bya M23 bimaze imyaka irenga 10.

Gusa , nubwo ib’ibirego by’abategetsi ba Congo ntaho batabiregera kw’isi hose ntagisubizo bahabwa ahubwo basabwa kwicara hasi ubwabo bakicyemurira ibibazo bafite doreko ubwabo aribo bafite ibisubizo by’ibibazo igihugu cyabo cya Congo gifite , ko ntahandi bazakura igisubizo.

Tshisekedi ubwo yagarukaga ku kuba umukuru w’igihugu yaravuzeko ubutegetsi bwa Congo bukwiye kwicara bukicyemurira ibibazo bafite kurusha ku bigereka ku Rwanda , Tshisekedi akaba yarongeye kuvuga ijambo ryongeye kuba urwenya ku batuye isi , aho yavuzeko yumvako U Rwanda rukeneye ubufasha bwe ngo rwibohore , ijambo ryongeye kuba urwenya mw’isi.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here