Home Amakuru Uburayi bwatanze Miliyari 20 z'amafaranga y'u Rwanda agomba gushyirwa mu bikorwa by'ingabo...

Uburayi bwatanze Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda agomba gushyirwa mu bikorwa by’ingabo z’u Rwanda (RDF) muri Mozambique

Ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi byemeje inkunga y’amafaranga angana na miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda agomba gushyirwa mu bikorwa by’ingabo z’u Rwanda (RDF) bigamije ku bungabunga amahoro mu gihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado.

Akaba ari inkunga yemejwe tariki 1 Ukuboza 2022 , ubwo iy’inama y’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi yafataga icyemezo cyo kunganira ubutumwa bw’ingabo z’ibihugu bitanu aribyo Bosnia & Herzegovina , Georgia , Lebanon , Mauritania ndetse n’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Ay’amafaranga akaba ari amafaranga azatangwa n’ubumwe bw’uburayi bubinyujije mu kigega bwashyizeho mu mwaka 2021 gishyireweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro , uburayi bukaba bwaremeje inkunga ya miliyari 20 zo gushyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Uburayi bukaba butanze ay’amafaranga nyuma y’uko bukomeje guhura n’ikibazo cya Gas aho bukomeje kugenda bushakisha kw’isi hose ngo burebe ko bwabasha guhangana n’ikibazo cy’ingufu z’ibikomoka kuri Peterori na Gas nyuma y’uko buretse gukoresha ingufu z’uburusiya za buhazaga mu by’ingufu z’ibikomoka kuri Peterori na Gas.

Mozambique nayo akaba ari igihugu , ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi bihanze amaso ku kuba ik’igihugu cyabagurisha Gas , ikomeje kubana ikibazo uburayi ndetse ubwato bwa mbere bukaba bwaravuye muri ik’igihugu cya Mozambique bwerekeza mu burayi , mu rwego rwo gukemura ikibazo cya Gas uburayi bwaburiye igisubizo.

Uburayi bukaba bugiye gushyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique , nyuma y’uko ari ibikorwa bimaze gutanga umusaruro mu ntara ya Cabo Delgado aho iz’ingabo z’u Rwanda ndetse n’ingabo za Mozambique zifatanyije babashije kugarura ituze mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique.

Nyuma yo guhangana n’ibyihebe byari byarigaruriye iy’intara ya Cabo Delgado ndetse umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba ayerutse no gutangaza ko hongerewe ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ndetse zikongererwa n’inshingano , uburayi bukaba bushyigikiye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda nyuma y’uko bubonyeko ik’igihugu cya Mozambique ari igihugu cya bufasha ku kibazo cya Gas bwaburiye igisubizo.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here