Home Africa Aganira na Al Jazeera Perezida Paul Kagame yavuze ku kibazo cy'u Rwanda...

Aganira na Al Jazeera Perezida Paul Kagame yavuze ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa television ya Al Jazeera mu mpera zi cyumweru gishize , Perezida Paul Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda , icyo atekereza kubatavuga rumwe n’u Rwanda , no gukomeza kuyobora u Rwanda.

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame agaruka ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda , yagaragaje igikenewe kubanza gukorwa kugirango umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ubashe kongera gufungurwa nkuko benshi ba byifuza.

Perezida Paul Kagame, yavuzeko nubwo we na mugenzi we wa Uganda Museveni bagiye bahura kugirango bakemure ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bimaze hafi imyaka 4 , ku ruhande rw’igihugu cya Uganda hakiri Ikibazo gikomeye.

Perezida yavuzeko hashize igihe kinini atavugana na mugenzi we kubera iki kibazo , leta ya Uganda imaze kugarura abanyarwanda benshi mu Rwanda aho abakozi bayo babazana ku mupaka bakaba ariho ba bajugunya , abanyarwanda bazanwa benshi bavugako bakorewe iyica rubozo ryo kumubiri , no kugira ingaruka no mu mitekereze yabo.

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yanavuze ku miyoborere y’u Rwanda mu gihe amaze ku buyobozi ibimaze gukorwa ni bizakorwa

Perezida Paul Kagame yavuzeko, mu myaka 27 ishize ubu hari intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge hagati y’abanyarwanda kurusha uko bari babanye mbere , yavuzeko u Rwanda rudashobora gusubira inyuma rugere aho rwavuye mu bihe bya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 , kuko ng’ubungubu wubatswe ubuyobozi bushingiye ku muturage.

Perezida Paul Kagame yavuzeko iterambere igihugu cyifuza kugeraho bidashingiye kukuba ariwe uzaba ku butegetsi , abajijwe ku kuba ashijwako aca intege abatavuga rumwe na leta , yavuzeko abo ari abakwiriye kuba bagambiriye ikiza ku banyarwanda.

perezida yavuzeko atiyumvishako hari uwaza yiyita uwo muri opposisiyo ariko ashaka kunyuranya n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu ngo bimungwe neza.

Perezida umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuzeko buri gihugu kigira uburyo bwacyo bw’imiyoborere bwihariye , imikorere kigenderaho ku buryo byaba bidakwiye ku bwirizwa icyo gukora.

Source : Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here