Home Mu Mahanga DR Congo: imfungwa 737 zatorotse gereza , zinica umu-police umwe wari mubageragezaga...

DR Congo: imfungwa 737 zatorotse gereza , zinica umu-police umwe wari mubageragezaga kuzitangira , gereza isigara nta mufungwa ifunze

M gihugu cya DR Congo mu mugi wa Matadi imfungwa zigera kuri 737 zatorotse gereza ya Matadi ndetse zica umwe mu bapolice bageragezaga kuzitangira ngo zidatoroka.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya BBC ivugako izi mfungwa zatorokeshejwe n’abantu 2 bari bitwaje intwaro bateye iyi gereza izi mfungwa zari zifungiyemo maze bakayifungura maze imfungwa zose bakazisohora gereza igasigara yabaye ubusa.

Amakuru ya BBC avugako imfungwa zigera kuri 300 nyuma yogufungurirwa gereza ngo zitoroke, zasatiriye abapolice barimo bararasa hejuru bagirango bakumire izi mfungwa zireke gutoroka , izi mfungwa zikaba zarasatiriye aba bapolice maze zibambura intwaro zabo zinicamo umu-police umwe.

Ubuyobozi bwiyi gereza bwatangajeko iyi gereza yari ifungiyemo imfungwa zigera kuri 737 ariko ubundi ubusanzwe iyi gereza yemerewe kwakira imfungwa zitarenze 150 gusa , igihugu cya Congo kikaba ari kimwe mu bihugu byo kw’isi gikomeje kurangwamo ibinjyanye n’umutekano muke cyane.

Nyuma yuko habaye ibitero byahitanye aba-Congomani batari bake bigabwe n’umutwe wa M23 hakaba hakomeje kwiganza Ibikorwa byiterabwoba muri iki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here