Abakunzi b’umupira w’amaguru kw’isi bakomeje kugaruka no kuvuga ku nkuru y’umukinnyi w’umupira w’amaguru Sergio Ramos ndetse n’umuhanzikazi Shakira , mu bihembo bya Latin Grammy Awards 2023 byabereye mu mujyi wa Seville muri Esupanye.
Kuri uyu wa gatandatu , tariki 18 Ugushyingo 2023 , nibwo mujyi wa Seville muri Esupanye habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Latin Grammy Awards byari bibaye ku nshuro ya mbere bigatangirwa hanze y’igihugu cya leta zunze ubumwe za America.
Umuhanzikazi ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za America , Shakira , akaba yari mu bahanzi begukanye ibihembo muri ibi birori , aho yahebwe nk’umuhanzi wakoze indirimbo nziza y’umwaka akegukana igihembo cya “the song of the year Awards”.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo rero uyu muhanzikazi , Shakira , akaba yaraje guhabwa iki gihembo n’umukinnyi Sergio Ramos ndetse bikaza kugaragara ko basomanye ku rubyiniro ubwo yari agiye ku mushyikiriza igihembo cye cy’indirimbo nziza y’umwaka.
Indirimbo ya Shakira yegukanye iki gihembo akaba ari indirimbo yiswe “Gerard pique diss track” yakoreye umukinnyi Gerard pique bahoze bakundana bakaza gutandukana , gutangwa kw’iki gihembo rero abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba barabifasha nko gukora mu bwonko bwa Gerard pique wakundana n’uyu muhanzikazi , Shakira.
Ubusanzwe Ramos na Pique bazwiho kuba ari abakinnyi bahanganye mu kibuga igihe kinini ubwo bakiniraga Real Madrid na Barcelona , nyuma y’uko rero indirimbo yakorewe nuwari umukunzi we Shakira batandukanye yegukanye igihembo ndetse Shakira akagishyikizwa na Ramos abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba barabifasha nko kwibutsa Pique amakosa yakoze.
Indirimbo “diss track ” ya Shakira yegukanye igihembo cya Latin Grammy awards (the song of the year Awards).