Igihugu cya Israel gikomeje ibitero byacyo mu ntara ya Gaza , ibitero byiswe ibitero byo kwihorere ku barwanyi b’umutwe wa Hamas bagambye ibitero muri Israel , tariki 7 Ukwakira 2023 , bigahitana abanya-israel 1400 abandi bagashimutwa.
Amahanga yo akaba akomeje kurebera ibi bitero bya Israel muri Gaza , aho kuri ubu mugihe cy’ibyumweu bitatu ibi bitero bimaze , bimaze guhitana abanya-Palestine barenga ibihumbi 8000 aho muribo ibihumbi 3000 ari abana gusa bamaze gupfira muri ibi bitero bya Israel.
Abana bakaba aribo bagize 40% byamaze gupfira muri ibi bitero bya Israel bishyigikiwe na leta zunze ubumwe za America ndetse b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi muri rusange aho bivugako icyo Israel irimo gukora ari ukwirwanaho.
Iyi ntambara ijya gutangira Israel ikaba yaravuzeko igiye kurwanya umutwe wa Hamas uyobora intara ya Gaza ikahurimbura burundu ku buryo umutwe wa Hamas utazongera kubaho ukundi gusa ibirimo kuba bikaba bihabanye n’ibyo Israel yari yavuze ijya gutangiza intambara.
Umuryango wa UNICEF ishami ry’umuryango wa abibumbye ryita ku bana , rikaba ryaratangaje ko abana mu ntara ya Gaza muri iyi ntambara barimo kubona ibyo batagakwiye kuba babona barimo ipfu , abakomeretse guhahamuka , inzara ndetse n’indwara.
Mugihe kingana n’ibyumweru bitatu Israel itangije ibitero by’ayo kuri Gaza , y’aba ibitero byo mu kirere ndetse no ku butaka , hakaba hamaze kubarurwa abana bagera ku bihumbi 3415 bamaze kwicirwa muri ibi bitero Israel ikomeje muri iyi ntara ya Gaza.
Ni mugihe amahanga yo akomeje gusaba ko iyi ntambara yahagarara bitewe n’ibintu birimo kuberamo biteye ubwo doreko umubare munini wabapfira muri iyi ntambara ikigero kinini ari abagore n’abana ariko by’umwihariko abana bo bakaba bihariye 40% by’abapfa bose.
Leta zunze ubumwe za America ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , biyitako bayoboye isi bakaba bakomeje gushyigikira ibikorwa bya Israel bakoresheje imvugo y’uko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho biryo rero ngo ko ibyo irimo irakora muri Gaza ari ukwirwanaho kandi ubifitiye uburenganzira.
Kuva iyi ntambara yatangira Israel ikaba yarafunze buri kimwe cyose kitwako cyagirira umumaro abaturage ba Gaza harimo , umuriro , amazi , ibiribwa , ibitoro , inzira zicishwamo ubufasha ndetse n’ibindi nkenerwa ku baturage ba Gaza , aho umuturage wa Gaza iyo atishwe n’ibitero bya Israel ubwe yicwa n’inzara.