Dr Patrick Hatayezu , wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi y’igihugu , yirukanywe kuri izi nshingano kubera kugaragaza inshuro nyinshi imyitwarire mibi (idahwitse) mu nshingano ze.
itangazo ry’umukuru w’igihugu ryirukana mu kazi Dr Patrick Hatayezu , ryashyizweho umukino na Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente mw’izina ry’umukuru w’igihugu , rikaba ryarasohotse mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023 , rivuye mu biro bya Minisitiri w’intebe.
Iri tangazo rikaba ryaragiraga riti ” None ku ya 1 Ugushyingo 2023 , Dr Patrick Hatayezu yirukanywe mu nshingano nk’umuyobozi mukuru w’ubukungu muri minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) kubera kugaragaza imyitwarire mibi mu kubahiriza inshingano ze “.
Dr Patrick Hatayezu , akaba yirukanywe kuri uyu mwanya w’umuyobozi mukuru w’ubukungu muri minisiteri y’imari n’igenamigambi , nyuma y’uko wari umwanya yari amazeho igihe kingana n’umwaka umwe ashyizwe muri izi nshingano aho yazigiyeho tariki 29 Nyakanga 2022.
Dr Patrick Hatayezu , ubusanzwe akaba ari umuntu ufite impamyabumenye ya PhD mu bijyanye n’ubukungu mu by’ubuhinzi ndetse akaba yaragiye ahabwa inshingano zigiye zitandukanye zirimo nko kuba umuyobozi mukuru w’agashami gashinzwe ubushakashatsi mu bank nkuru y’igihugu , BNR.
Dr Patrick Hatayezu kandi akaba yarabaye umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi y’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB , mu mwaka wa 2019 ndetse akaza no kuba umwe mu bagize Inama ngishinwama y’umuryango udaharanira inyungu ” CHANCEN International”.