Igihugu cya Africa y’epfo cyongeye gutakanga gasopo ku bihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeje kugisabako cyazata muri yombi Perezida Vladimir Putin ubwo azaba ageze muri ik’igihugu , nyuma y’uko urukiko rwa ICC rumushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri Africa y’epfo , Fikile Mbalula , ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru wa BBC , Stephen Sackur , akaba yaravuzeko igihugu cye cya Africa y’epfo kitazata muri yombi Perezida Vladimir Putin kuko ngo atarusha ibyaha Abanyamerica n’Abanyaburayi birirwa basabako atabwa muri yombi.
Mbalula , akaba yaravuzeko Perezida Vladimir Putin ari umukuru w’igihugu cy’uburusiya kandi ko umukuru w’igihungu atari umuntu wo gufatira ahabonetse hose ndetse avugako igihugu cye kiteguye kumwakirana yombi ubwo uzaba aje muri ik’igihugu yitabiriye inama ya BRICS iteganyijwe kubera muri ik’igihugu cya Africa y’epfo muri Kanama uy’umwaka wa 2023.
Africa y’epfo , ikaba ikomeje gushyirwa igitutu n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America ndetse n’uburayi ko yazata muri yombi Perezida Vladimir Putin ubwo azaba ageze muri ik’igihugu bitewe n’uko Africa y’epfo iri mu bihugu byasinye amasezerano ashyiraho urukiko rwa ICC rwasohoye impapuro zisaba guta muri yombi Perezida Vladimir Putin.
Gusa Africa y’epfo akaba atari ibintu ikozwa ahubwo ikavugako icyo gitekerezo ari igitekerezo cy’ubusazi ndetse ikaba imaze igihe irebana ay’ingwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitewe n’uko yanze kwamagana ibitero by’uburusiya kuri Ukraine ahubwo igasabako impande zombi zagirana ibiganiro by’amahoro kugirango iy’intambara ihagarare burundu.
Ubwo Filike Mbalula , yagiranaga ikiganiro n’uyu munyamakuru wa BBC , akaba yaramubajije impamvu bene wabo akorera , Abanyamerica n’Abanyaburayi , birirwa basakuza ngo Perezida Vladimir Putin atabwe muri yombi nkaho abarusha gukora ibyaha ubundi amwibutsa ubwicanyi bakoreye muri Iraq na Afghanistan niba hari uwabataye muri yombi ngo abibabaze.
Mbalula , akaba yaravuzeko umwanya Abanyamerica n’Abanyaburayi bata bari gusabako Perezida Vladimir Putin atabwa muri yombi bakahukoresheje ahubwo bahagarika gukomeza gushoza intambara ku burusiya ahubwo bagashakira hamwe icyazana amahoro hagati ya Ukraine n’uburusiya , intambara irenga umwaka bamazemo n’uburusiya igashyirwaho akadomo.
Ni mugihe muri Kanama uy’umwaka wa 2023 biteganyijweko Perezida Vladimir Putin azagenderera igihugu cya Africa y’epfo aho azaba yitabiriye inama y’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bifite ubukungu buzamuka vuba , BRICS , aho ari umuryango ubarizwamo igihugu cy’uburusiya , ubushinwa , Ubuhinde , Brazil ndetse na Africa y’epfo.