Imran Khan , umugabo w’imyaka 69 wahoze ari minisitiri w’igihugu cya Pakistan kuri ubu ari mu mazi abiri aho ashobora gufungwa imyaka myinshi kubera ibyaha bishya ashinjwa byo gutera ubwo abapolice ba Pakistan ndetse n’abacamanza.
Igipolice cy’igihugu cya Pakistan kikaba gishinja uwahoze ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu Bwana Imran Khan kwica itegeko ryo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Pakistan , nyuma y’iminsi mike ishize Imran Khan yibasiye mu ruhame umupolice ndetse n’umucamanza.
Ibirego bya Police ya Pakistan kuri Khan bikaba bije nyuma y’uko uy’umugabo Imran Khan urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru mu gihugu cya Pakistan ruhagaritse ibwirwa ruhame ze , rumushinza ko ibwirwa ruhame ze zangisha abanya-Pakistan inzego za leta ndetse n’iz’umutekano.
Leta y’igihugu cya Pakistan ikaba ishinja Imran Khan gukora ibi bikorwa byo gusebya inzego z’umutekano ndetse n’ubutegetsi buriho muri Pakistan agamije guteza intungunda muri iki gihugu kugirango abashe gusubira ku butegetsi , n’ubundi yavuyeho yegujwe.
Uy’umwaka wa 2022 mu kwezi kwa Kane akaba aribwo bwana Imran Khan yegujwe kumwanya wa minisitiri w’intebe w’igihugu cya Pakistan binyuze mu nteko y’iki gihugu , Imran Khan akaba yaravuzeko kweguzwa kwe ari ibihugu byo muburengerazuba bw’isi byamugiriye umuhari kuberako yanze gushyigikira imigambi yabyo yo guteza intambara ya Ukraine n’uburusiya , kuri ubu imaze amezi 6 hapfa abantu.