Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , mu karere ka Nyamagabe Perezida Paul Kagame yakiriwe n’abaturage ba karere ka Nyamagabe basaga ibihumbi 80 bari bamutegerenyije ubwuzu bwinshi.
Mw’ijambo yagejeje ku baturage baka karere ka Nyamagabe akaba yabashimiye iterambere bamaze kugeraho ariko yongera kubibutsako hari n’izindi ntabwe zigikenewe guterwa ko Nyamagabe itagendera kw’iterambere ry’umujyi wa Kigali kandi ari umujyi mukuru w’igihugu ariko nayo ifite uburyo igomba kwiteza imbere.
Perezida Paul Kagame akaba yagarutse ku kibazo cy’uruganda rw’ingano meya w’akarere ka Nyamagabe yamusabye bitewe n’ikibazo abaturage ba Nyamagabe bakeneye gukemurirwa cy’uruganda rw’ingano , kubera ikibazo cy’ingano y’umusaruro wabo ukomeje kubura isoko ugurishwaho.
Perezida akaba yabajije impamvu icyo kibazo kidakemuka kandi ari ikibazo gihora kigaruka uko aje muri aka karere ka Nyamagabe , Perezida Kagame akaba yasabye ko ikibazo cyurwo ruganda gikemuka mu maguru mashya kuko ntakibazo kigoranye kirimo ngo uruganda rutagire gukora.
Muri uru ruzinduko kandi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yahuye n’umukecuru w’imyaka 110 utuye muri aka karere ka Nyamagabe Rachel Nyiramandwa baherukanaga guhura mu mwaka wa 2019 ubwo Perezida yaherukaga gusura aka karere ka Nyamagabe.
Umukuru w’igihugu nyuma yo kwakira ibibazo by’abaturage akaba yasabye abayobozi b’akarere ka Nyamagabe barimo na meya gukemura ibibazo by’abaturage cyangwa bagahura n’ibibazo bikomeye bitewe n’uburyo abaturage bagaragaje akaregane kabo , ibintu umukuru w’igihugu yavuzeko we yumvaga bitakibaho.