Home Imyidagaduro Ibyamamare Ikibazo cy'imyambarire cy'inkumi zo mu Rwanda gikomeje kuri kocoza mu Rwanda ,...

Ikibazo cy’imyambarire cy’inkumi zo mu Rwanda gikomeje kuri kocoza mu Rwanda , mu nzego za leta , itangazamakuru no kumbuga nkorambaga

Mu minsi ishize mu kiganiro n’itangazamakuru , Police y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bamaganye abantu by’umwihariko igitsina Gore , bambara imyenda migufi cyangwa imyenda ibonerana kandi bakayambara mu ruhame .

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru , umujyi wa Kigali na Police y’u Rwanda bakaba baratangajeko abantu bizajya bigaragaraho ko bambaye mwene iyo myambaro bazajya bakumirwa kwinjira ahantu hahurirwa n’abantu benshi harimo ibitaramo ndetse n’ibindi birori bihuza imbaga nyamwinshi y’abantu.

Ikibazo cy’imyambarire mu Rwanda akaba atari umbwa mbere kigarutsweho mu nzego za leta cyangwa se mw’itangazamakuru ryo mu Rwanda gusa inshuro zose cyagiye kigarukwaho bikaba byaragiye birangira nta mwanzuro wacyo ufashwe.

Nyuma y’igitaramo cy’umuhanzi w’umufaransa Tayc cya bereye mu nyubako ya BK Arena , akaba aribwo ingingo y’imyambarire yongeye kuzamuka mu Rwanda , nyuma y’amafoto yaherekanyijwe kumbuga nkorambaga agaraza imyambarire y’inkumi z’i Kigali zari zitabiriye iki gitaramo cy’uyu muhanzi.

Police y’u Rwanda ndetse n’umujyi wa Kigali bakaba basaba abantu by’umwihariko igitsina Gore kwambara bakikwiza ndetse byaba na ngombwa abatambara ntibikwize bagakumirwa kwinjira ahantu hahurirwa n’abantu benshi harimo n’ibitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

Ni mugihe itangazamakuru na bakoresha imbuga nkorambaga bakomeje kwibaza ubusobanuro bw’ikibazo cyo kwambara ukwikwiza ndetse bakavugako imyambarire ntacyo itwaye mugihe ntawe bahungabanyije cyangwa ngo bambare ubusa buri buri ahubwo bakinubira ubusabe bwa Police ndetse n’umujyi wa Kigali , bakavugako imyambarire y’umuntu ariyo mahitamo ye.

Amafoto yongeye kuzamura ikibazo cy’imyambarire mu Rwanda , kikaba cyateje impagarara mu mpande z’igihugu zitandukanye.

Police y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali barasaba abakobwa bo mu Rwanda kwambara bakikwiza , image via Igihe.
Inkumi zitabira ibitaramo mu mujyi wa Kigali ntibibaza igeno ryo kwambara ukikwiza aho riva naho rigarukira , image via Igihe.
Abategura ibitaramo mu mujyi wa Kigali barasabwa gukumira abaza muri ibyo bitaramo batambaye ngo bikwize , image via Igihe.
Police y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bakomeje kwamagana abasindira mu bitaramo ndetse naba bijyamo batambaye ngo bikwize , image via Igihe.
Abitabira ibitaramo mu mujyi wa Kigali by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyamba , ntibibaza usaba kwambara ukikwiza aho asaba kwambara ukageza , kungirango bumveko bambaye bakikwiza , image via Igihe.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here