Indege z’intambara z’abarusiya zaturikije ibisasu mu mujyi wa Lviv ndetse na misire ziraswa mu murwa mukuru Kyiv kuri uyu wa gatandatu ndetse Leta y’Uburusiya yatangaje ko irakomeza gukora ibi bitero mu mijyi ya Ukraine.
Ibi bibaye nyuma yuko ubwato bw’intambara bw’abarusiya ndetse akaba aribwo bwari bunini muyandi yose burohamye ndetse bikavugwa ko bwarohamishijwe na misire z’ingabo za Ukraine. Uburusiya bwahakanye aya makuru butangaza ko ubu bwato bwitwa Moskova bwarohamye kubera inkongi y’umuriro.
Ingabo za Ukraine zatangaje ko indege z’Uburusiya zisanzwe zikambitse muri Melarus zarashe misire zigera kuri 4 mu bice by’umujyi wa Lviv hafi y’umupaka uhuza Ukraine na Poland.
Uburusiya bwatangaje ko bwanarashe uruganda rusana imodoka z’igisirikare cya Ukraine ruherereye muri Mykolaiv, umujyi uherereye mu bice by’amajyepfo.
Ibi bitero byakurikiwe n’itangazo rya leta y’uburusiya rivuga ko igiye gukomeza gukora ibitero byayo yise ibyo kurandura iterabwoba.
Inkuru igezweho – Umuherwe Elon Musk ahanganye n’inama y’Ubuyobozi ya Twitter kubera imipango ye yo kuyigura ikaba umutungo we bwite