Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , rwatangajeko mu cyumweru kicyunamo cyasojwe tariki 14 ukwezi kwa Mata rwakiriye ibirego 53 by’icyaha kigengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibifitanye isano nayo.
Muri ibi birego RIB yatangajeko harimo abakekwa 68 barimo 43 bafunzwe , 3 bakurikiranwe bari hanze , 13 bagishakishwa batari bafatwa mu gihe hari n’abandi 9 RIB yavuzeko batari bamenyekana , RIB yagaragajeko mu myaka 6 ishize mu cyumweru kicyunamo imaze kwakira ibirego by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bingana ni 1,911.
Mu cyumweru kicyunamo mu mwaka wa 2017 RIB yakiriye dosiye 358 z’ibibirego , mu mwaka wa 2018 yakira izingana na 383 , mu mwaka wa 2019 RIB yakiriye dosiye zigera kuri 404 aho RIB yavuzeko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo byazamutse muri uwo mwaka.
RIB yavuzeko mu mwaka wa 2020 ho yakiriye dosiye zigera kuri 377 z’ibibirego naho mu mwaka wa 2021 dosiye z’ibibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside RIB yakiriye dosiye zigera kuri 383 , Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwagaragajeko muri uy’umwaka wa 2022 dosiye z’ibibyaha zagabanyutse ku kigero cya 53.5% ugereranyije n’indi myaka yabanje.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yavuzeko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bigenda bigabanyuka mu gihugu ugereranyije n’imyaka yabanje ndetse ko n’abantu basigaye bashishikarira gutanga amakuru ku gihe .
Muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , abagabo nibo baje ku mwanya wa mbere bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari abantu 44 bangana na 64% , abagore bakaba bari 15 bangana na 22.1% nubwo hari abandi RIB yatangajeko bo batari babasha kumenyekana.
Ikigero cy’imyaka yabagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyumweru kicyunamo RIB yatangajeko hagati y’imyaka 31-46 bangana na 36.7% , hagati y’imyaka 15-30 bangana na 26.4% mu gihe abafite imyaka 47 kuzamura bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside bangana na 23.5%.
Source : Kigali to day