Urubanza rwaburanishirizwaga mu rukiko rw’ubujurire rwari rumaze hafi ukwezi kumwe ruburanishwa kuva tariki 20 Mutarama 2022 aho abacamanza b’urukiko rw’ubujurire bumvaga ubushinjacyaha , bwari bwareze bujuririra imyanzuru y’urukiko rukuru kubihano rwari rwahaye abarengwa buvugako ari ibihano bito.
Abarengwa nabo bari bajuririye igihano bari bahahwe bavugako igihano urukiko rukuru rwari rwabahaye ari igihano kinini cyane , mu gihe abaregera indishyi z’ibyabo na babo byangijwe mu bitero byakozwe n’umutwe wa EFLN na MLCD bavugako indishyi baregeye ntazo bahahwe ndetse naba zihahwe bahahwe indishyi zidawanye n’ibyangijwe nibi bitero.
Uretse Paul Rusesabagina na Nizeyimana Mike batitabiriye iburanisha ry’urubanza basabiwe igifungo cya burundu , Nsabimana uzwi nka Sankara nawe urengwa ibyaha bimwe nkibyo byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no gukora ibikorwa by’iterabwoba we yasabiwe n’ubushinzacyaha igifungo cy’imyaka 25 , ubushinjacyaha bukavugako gusabira Sankara igihano cy’myaka 25 byatewe n’ubwumvikane yari yagiranye n’ubushinzacyaha kugirango azagabanyirizwe ibihano.
Abandi barengwa muri dosiye imwe na Rusesabagina muri ururubanza bakatiwe igifungo cy’imyaka 20 harimo uwitwa Nsengimana , iyamuremye Emmanuel , Kwitonda Andre , Nshimiyimana Emmanuel na Ndagijimana , ubushinjacyaha bwavuzeko bitewe nuko hejuru y’ibyaha bahamijwe byo kuba mu mutwe w’iterabwoba banashinjwa icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe , muri aba basabiwe igifungo cy’imyaka 20 benshi muri bo mu rubanza rwa mbere urukiko rukuru rwari rwabakatiye igifungo cy’imyaka 5.
Uwitwa Hakizimana Theogene , Nsanzubukire , Munyaneza Anastasi , Bizimana , Ntikunzwe Simon , Ntabanganyimana Joseph na Mukandutiye Angelina aba nabo ubushinjacyaha bukaba bwarabasabiye igifungo cy’imyaka 20 ndetse na Niyirora Marcel wasabiwe n’ubushinzacyaha igifungo cy’imyaka 15.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko rw’ubujurire kwemeza ibihano urukiko rukuru rwari rwahaye uwitwa Bizimana , Matakamba , Shaban Emmanuel , Byukusenge Jean Cloude na Nsabimana uzwi nka motari , ku ruhande rwa barengwa basabye urukiko rw’ubujurire kudaha agaciro ubusabe bw’ubushinzacyaha ngo kuko ubushinjacyaha bwabaye nkubuzana ibirego bishya mu bujurire.
Abarengwa babwiye urukiko rw’ubujurire ko ubushinjacyaha bwareze bamwe gushinga umutwe w’ingabo utemewe nyamara mu iburanisha rya mbere mu rukiko rukuru batarigeze baburanishwa kuricyo cyaha , abarengwa bakomeje kwinubira ibihano ubushinjacyaha bwabasabiye Kandi baraburanye bemera ibyaha bakoze bakanabisabira imbabazi kandiko banafashije ubutabera cyane cyane ubushinjacyaha kubona amakuru kuri bagenzi babo nabo ubutabera bwashakishaga.
Urukiko rw’ubujurire rwasoje ururubanza kuri uyu wa mbere rutangazako uru rubanza ruzarusoma tariki 21 Werurwe umwaka wa 2022 ku isaha ya saa tatu za mugitondo.