Home Mu Mahanga Perezida w'uburusiya Vladimir Putin yatangajeko igihugu cye cy'uburusuya cyatangije intambara ku gihugu...

Perezida w’uburusiya Vladimir Putin yatangajeko igihugu cye cy’uburusuya cyatangije intambara ku gihugu cya Ukraine , Perezida Vladimir Putin yatangaje aburira ko igihugu icyari cyose kizagerageza kwitambika uburusiya muri iy’intambara bwatangije kuri Ukraine ko kizahura ningaruka kitigeze kibona na rimwe

Kuri uyu wa kane tariki 24 Gashyantare 2022 nibwo ibitero by’igihugu cy’uburusiya byatangiye kugambwa ku gihugu cya Ukraine kw’isaha ya saa kumi nimwe (17:00 AM) zo mu rukerera , ibisasu byatangiye kuraswa ku gihugu cya Ukraine nyuma y’ijambo Perezida Vladimir Putin yatangarije kuri televiziyo y’igihugu cy’uburusiya avugako igihugu cye cy’uburusiya gitangije intambara ku gihugu cya Ukraine mu guharanira uburenganzira bw’igihugu cy’uburusiya.

Mu gihe Perezida Vladimir Putin yavugaga ir’ijambo , ibisasu byatangiye kumvikana mu migi y’igihugu cya Ukraine cyane cyane mu mugi mukuru wiki gihugu cya Ukraine I Kiyv , mu ijambo rye yatangaje ryatambukaga kuri tereviziyo y’igihugu cy’uburusiya Perezida Vladimir Putin yashinjije ibihugu birimo America n’ibindi bihugu biyishyigikiye ko byakomeje kwirengagiza ubusabe bw’igihugu cye cy’uburusiya bwo kwagira igihugu cya Ukraine kwinjira mu muryango wa OTAN.

Perezida Vladimir Putin yavuzeko mu gihe igihugu cya Ukraine cyari kwemera ubusabe bw’igihugu cy’uburusiya bwo kutinjira mu muryango wa OTAN uburusiya bwari bwemeye kuzayicungira umutekano ku buryo ntakintu na kimwe cyari kuzahungabanya umutekano wayo (Ukraine) kandi uburusiya butari kuzigera buyirasaho na rimwe , Perezida Vladimir Putin yavuzeko kandi ibizava byose muri iy’intambara bigomba kuzirengerwa n’ubutegetsi bubi bw’igihugu cya Ukraine bwinangiye bukanga kumva.

Iy’intambara yatangijwe n’igihugu cy’uburusiya ikaba yatangiye kugira ingaruka ku gihugu cya Ukraine haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yiki gihugu cya Ukraine , kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu murwa mukuru wiki gihugu cya Ukraine I Kiyv hagaragaye umubare munini w’abanya-Ukraine n’abanyamahanga bari ahategerwa gariyamoji bashaka guhunga uyu mugi nyuma yuko wibasiwe n’ibisasu igihugu cy’uburusiya cyahurashemo , hari inzu z’imiturirwa nazo zari muri uyu mugi wa Kiyv zibasiwe n’ibisasu maze zifatwa n’inkongi y’umuriro.

Muri iki gihugu cya Ukraine ibikorwa by’ubucuruzi bikaba byahungabanye ku rwego ruri hejuru cyane , cyane cyane ubucuruzi bwo muri iki gihugu bukorerwa kuri murandasi (internet) kuberako n’imiyoboro ya murandasi yiki gihugu cya Ukraine nayo yagabweho ibitero by’ikoranabuhanga , iy’impamvu ikaba yiyongera kubwoba bwinshi bukomeje kuzamuka muri Ukraine uko amasaha akomeza gukura , iy’intambara kandi ikaba yatumye isoko ry’imari n’imigabane kw’isi rihugambana ku rwego rwo hejuru kuberako ingaruka ziyi ntambara zitari kugera ku gihugu cya Ukraine cyangwa uburusiya gusa kuko n’ingaruka zatangiye no gukwira ku mugabane w’iburayi wose.

Nyuma yuko iy’intambara y’uburusiya na Ukraine itangiye , kuri ubu igiciro cy’ibicanwa cyane gazi na peterori cyazamutse hejuru cyane kuburyo nko kuri peterori akagunguru ka peterori idatunganyijwe kw’isoko mpuzamahanga karenze amadorari ijana ibintu byaherukaga mu myaka irindwi ishize , iz’ingaruka ziyi ntambara ariko kandi zikaba atari ingaruka zizibasira igihugu cy’uburusiya na Ukraine cyangwa se umugabane w’iburayi gusa kuko n’ingaruka zizajye kw’isi hose.

Igihugu cy’uburusiya na Ukraine biri muri iy’intambara , igihugu cy’uburusiya ubwacyo gisanzwe cyohereza 12% bya peterori yose igemurwa kw’isoko ryose ry’isi bivuzeko gutangira kwiyi ntambara y’uburusiya na Ukraine bizahungabanya aho iyi peterori yavaga bizayita bituma igiciro cyiyi peterori gihita kizamuka mu bice bitandukanye by’isi , uburusiya kandi bukaba busanzwe bwohereza gazi nyinshi yo kw’isoko ryose kw’isi yose ukanongerahoko iki gihugu cy’uburusiya ubwacyo kihariye 40% ry’ibinyamisongwe bikoreshwa n’inganda nyinshi zo kw’isi , zikabikoresha biturutse mu gihugu cy’uburusiya na Ukraine , kuri ubu bihanganye.

Nubwo hari ingaruka zatangiye ku garagara kubera iy’intambara y’uburusiya na Ukraine hari kwibazwa ko iz’ingaruka zishobora kuba mbi kurushaho k’ubukungu bw’isi bwari butangiye kuzahuka nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyabushegesha , mu gihe umuryango wa OTAN waba winjiye muri iy’intambara ugiye gutabara igihugu cya Ukraine nkuko uyu muryango wa OTAN wabisezeranyije iki gihugu cya Ukraine .

Kurundi ruhande ariko hari kwibazwa ku gihugu cy’ubushinwa gisanzwe ari inshuti zakadasohoka z’igihugu cy’uburusiya , ubushinwa bwanagaragaye muri iki kibazo buvugako bushyigikiye icyemezo cya leta y’uburusiya cyo kubuza igihugu cya Ukraine kwinjira mu muryango wa OTAN hakibazwa icyo ubushinwa buri gutekereza gukora kuri iy’intambara mu gihe butari bwagira icyo buyitangazaho.

Ibi bihugu byose yaba igihugu cya America n’abambari bayo bagize umuryango wa OTAN , uburusiya , ubushinwa , n’ibihugu bikomeye kubirebana n’ubukungu bw’isi kandi bikaba n’ibihugu bya mbere bitunze intwaro za kirimbuzi n’intwaro z’ubumara , ibikimeje gutera imugenge abatuye isi ko mu gihe ibi bihugu byose byaba byinjiye muri iy’intambara , hari ubwoba bw’uko haba hagiye kwaduka intambara y’isi yose ya gatatu nyuma yuko hari hashize imyaka myinshi intambara y’isi yose ya kabiri irangiye intambara yari yaratejwe n’igihugu cy’ubudage bwari buyobowe na Hitler .

Source : Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here