imitwe y’inyeshyamba ziyomoye kuri Ukraine ishyikigikiwe n’uburusiya , yavuzeko yagabweho Ibitero hakoreshejwe imbunda ziremereye cyane zo mu bwoko bwa motors ubundi zirasa imizinga y’ibisasu iz’inyeshyamba zavuzeko kandi zarashweho hakoreshejwe amaronca arekura amagerenade kumwe n’imbunda za mashinigani , nkuko byatangajwe bikaba ari Ibitero 4 Ukraine yagabye kuri z’inyeshyamba ziyomoye kuri iki gihugu cya Ukraine.
Iz’inyeshyamba ziyomoye kuri Ukraine z’ishyikigikiwe na leta y’uburusiya zikaba zishinza igihugu cya Ukraine kuba aricyo cyazigabyeho icyo gitero , ibi bikaba byatangajwe n’abayobozi bakuru b’intara ya Rohansik muri Ukraine , iy’intara ikaba yaramaze kuvugako yabaye Repabulika yigenga itakibarizwa ku gihugu cya Ukraine.
Ubutegetsi bwa Ukraine ntacyo bwigeze busubiza cyangwa se ngo bugire Icyo butangaze kuri iri raswa ryavuzwe n’abayobozi bakuru b’intara ya Rohansik y’iyomoye kuri Ukraine ndetse n’umuryango wa organization for security and comparation New Europe umaze igihe uri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Ukraine ukaba ntakintu uratangaza kuri iri raswa ryavuzwe n’inyeshyamba ziyomoye kuri Ukraine.
Ibitero nk’ibingibi byakunze kubaho mu myaka 8 ishize gusa kuri ubu biriguhuzwa cyane n’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi Ukraine n’uburusiya , abayobozi b’intara ya Rohansik babaye ibyo bavuga koko aribyo byayita byumvikanayuko Ukraine ariyo yashotoye uburusiya , kuko iy’intara ni imwe mubambari b’igihugu cy’uburusiya.
Hari hashize iminsi havugwako uburusiya buri gukura abasirikare babwo ku mupaka wabwo na Ukraine nyuma yo gusoza imyitozo bahakoreraga , kuri ubu leta zunze ubumwe za America zavuzeko ibyo uburusiya bwatangaje kari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwoko kuri America yo ikavugako abubwo ko uburusiya bwongereye ingabo ku mupaka wabo na Ukraine ziyongera kuzari zihasanzwe , abasirikare bivugwako biteguye kurwana mu gihe cyose uburusiya bugambye igitero kuri Ukraine.
Nyuma yo gukura abasirikare ba mbere ku mupaka w’uburusiya na Ukraine , gihugu cy’uburusiya cyatangajeko hari abandi basirikare bakuwe mu gice cya cremia basubizwa mu birindiro byabo nyuma yo gusoza imyitozo bakoreraga muri akagace , televiziyo y’uburusiya yerekanye abasirikare b’uburusiya bari gusubira inyuma muri metero igihugu n’umupaka wa Ukraine inerekana ibifaru na water tank bya gisirikare bitwawe na gariyamoji nabyo bisubizwa inyuma muri metero igihumbi.
Kurundi ruhande ariko umuryango wa OTAN wavuzeko utemera ibyo igihugu cy’uburusiya kirimo gikora kuruhande rwabo bakavugako ari amayeri uburusiya buri gukora cyangwa se uburusiya bukaba bujyana abasirikare bamwe bukazana abandi , ibyo uburusiya buri gukora umuryango wa OTAN uvugako ari amayeri igihugu cy’uburusiya kiri gukora yo gushaka impamvu yaba imbarutso y’intambara yo kugira uburusiya bwinjire muri Ukraine.
Umuyobozi ukomeye mu gihugu cya America yavuzeko ibyo igihugu cy’uburusiya cyatangajeko kiri gukura abasirikare ku mupaka wacyo na Ukraine ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo ko kobishoboka ko hari abasirikare ibihumbi b’irindwi bashya uburusiya bwongereye ku bari basanzwe ku mupaka wabwo na Ukraine , uy’umuyobozi kandi yavuzeko uburusiya igihe cyose bwatangaza intambara kuri Ukraine nyuma yo kubona impamvu y’intambara yatuma burasa kuri Ukraine.
Igihugu cy’uburusiya kikaba cyaravuzeko inshuro nyinshi ko nta ntaramba ihari hagati y’uburusiya na Ukraine nubwo bwashyize abasirikare barenga ibihumbi 100 ku mupaka wabwo na Ukraine , uburusiya buvugako ibyitwa intambara ivugwa mu burasirazuba bw’umugabane w’iburayi ari ugukabiriza kw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America ati birakabiriza rwose , uburusiya bukavugako ahubwo ibikomeje kwandikwa mu itangazamakuru muri ibi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi aribyo ntaramba hagati y’uburusiya na Ukraine.
Source : Al Jazeera