Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwafunze burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ryu wahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal , nyuma yo kongera gutesha agaciro ubujurire bw’imiryango ya bayiguyemo.
Umwanzuro w’urukiko rusesa imanza mu gihugu cy’ubufaransa watangajwe ukaba washimangiraga umwanzuro wari watangajwe n’urukiko rukuru rwi I Paris mu mwaka wa 2020 .
Umwanzuro w’urukiko utesha agaciro iperereza ryakozwe na Jean Luwi Burgalie rya navuyemo ishyirwaho ry’impapuro zisaba guta muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda bari muri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , bashinjwako aribo bahanuye indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal.
Uru rukiko rukaba rwashimangiyeko ahubwo Ibyatangajwe n’umucamanza Mike Trevidic wagaragajeko iperereza ryakozwe ryagaragajeko ibisasu byarashe iyo ndege byari biturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe ka Kanombe cyagenzurwa ni ntagondwa z’abahutu zateguye umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , zikanahushyira mu bikorwa.
Uyu mwanzuro w’urukiko rusesa imanza mu gihugu cy’ubufaransa , ukaba washyize iherezo kuri dosiye yari imaze imyaka 27 , yari imaze izonga umubano w’ibihugu byombi U Rwanda n’igihugu cy’ubufaransa , kuko n’imwe muri dosiye zakomeje kuzamura umubano mubi hagati y’ibihugu byombi.
Abarebereraga inyungu z’u Rwanda muri ururubanza Metrê Leo la Forster na Metrê Bernar Mengin bavuzeko bafite ikizere yuko uyu mwanzuro w’urukiko uza kuba imbarutso yo gutanga ubutabera bu boneye ku bantu basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Jean Luwi Burgalie , akaba ariwe watangije ikirego k’iperereza yakoze gusa leta y’u Rwanda ikamushinzayuko iperereza yakoze ari iperereza ribogamye kuko yariko atarigeze akandagira k’ubutaka bw’u Rwanda na rimwe , U Rwanda rukavugako Bwana Burgalie iperereza rye ryashingiye ku magambo yabwiwe ndetse no kubitekerezo yumvanaga abatuye I Paris cyangwa abatuye ku mugabane w’iburayi.
Metrê Leo la Forster na Metrê Bernar Mengin , bihanganishije abantu bose bakurukirakwe n’ubutabera muri iy’idosiye by’umwihariko abayobozi bakuru b’u Rwanda kubera gushingira ku iperereza ry’ikinyoma ryakozwe na bwana Burgalie.