Home Amakuru Afghanistan: Abataribani baryamiye amajanja nyuma yuko abarwanyi ba ISIS-K bakomeje kumena amaraso...

Afghanistan: Abataribani baryamiye amajanja nyuma yuko abarwanyi ba ISIS-K bakomeje kumena amaraso y’abanyagihugu

Intambara y’Abataribani na Amerika ishobora kuba yararangiye ariko abataribani bafite undi mwanzi ubari hafi kandi ukomeye, umutwe wa ISIS-K ukomoka kuri ISIS.

Hari amakuru avuga ko kuri buri nguni mu murwa mukuru wa Kabul haba hari umusirikare w’umutaribani uri kurinda umutekano, ubu abataribani nibo barinze umujyi bahoze bahungabanyiriza umutekano kuva kera.

Abataribani bifitiye ikizere ko bazashobor kurinda umutekano w’abaturage, ariko nubwo bimeze gutya abaturage bakomeje kwicwa umusubirizo n’abarwanyi b’umutwe wa ISIS-K, mu cyumweru gishize abantu barenga 50 biciwe mu gitero cy’ubwiyahuzi ubwo igisasu cyaturikiraga mu musigiti usengerwamo n’abayisiramu b’aba-shiite mu mujyi wa Kandahar, imisigiti nkiyi niyo iri kwibasirwa cyane n’ibitero bya ISIS-K.

Iki gitero cyateye ubwoba abaturage batuye mu murwa mukuru wa Kabul cyane cyane aba-shiite harimo n’abasengera mu musigiti wa Al-Zahra, dore ko imyaka ine ishize abarwanyi ba ISIS-K bahakoreye igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo benshi.

Umutwe wa ISIS-K watangiye mu 2015. Abenshi mubawugize ni abatandukanye n’abataribani muri Afghanistan cyangwa Pakistani.

Ingabo kabuhariwe z’abataribani zambara nk’abanyamerika zahawe inshingano yo kunesha abarwanyi b’umutwe wa ISIS-K ukomeje guteza umutekano muke mu murwa mukuru Kabul. [Image: CBS News]

Abataribani batangiye igikorwa cyo kunesha ISIS-K, ubu batumye ingabo zabo z’intyoza ndetse zitinyitse cyane zizwi nka Badri 313, izina ryari iry’ingabo 313 z’intumwa Muhammad ubwo yarwanaga mu rugamga rwa Badri mu mwaka wa 624 nyuma ya Yesu.

Ingabo z’abataribani za Badri 313 zirakomeye cyane uzibonye wagirango ni iz’abanyamerika kuko kuva ku myambaro yabo, imodoka n’intwaro byose ni iby’abanyamerika. Izi ngabo ndetse zifashisha imirwanire ya gisirikare (tactics) nk’iy’abanyamerika.

Igihe umutwe wa ISIS-K wakoraga igitero ku kibuga cy’indege cyaguyemo abasirikare 13 ba amerika ndetse n’abaturage barenga 170 ba Afghanistan, ingabo za Badri 313 zahise zihabwa inshingano zo guhiga hasi no hejuru abagize ISIS-K baba bari mu mujyi wa Kabul. Abayobozi ba Taliban bakomeza gutsimbarara bavuga ko bagomba kurinda abaturage basanzwe ariko umutwe wa ISIS-K utabahangayikishije.

Perezida Joe Biden wa Amerika yarahiriye ko azatuma ISIS-K yishyura kubera igitero yakoreye i Kabul cyaguyemo ingabo zayo ndetse n’abaturage benshi. Ariko kugera ubu Amerika ntiyigeze igerageza gufatanya n’abataribani kugira baneshe ISIS-K, Ndetse n’abataribani bavuga ko batazigera bafatanya na Amerika.

Bamwe mu barwanyi ba ISIS bakomeje guteza umutekano muke muri Afghanistan

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here