Home Amakuru Australia, Amerika n'Ubwongereza bahuje imbaraga mu gikorwa gishobora kurakaza cyane u Bushinwa

Australia, Amerika n’Ubwongereza bahuje imbaraga mu gikorwa gishobora kurakaza cyane u Bushinwa

Igihugu cya Australia kigiye kubaka amato 8 agendera munsi y’inyanja ndetse akoreshwa n’ingufu za nukleyeri (Nuclear power), igikorwa gishobora kurakaza cyane u Bushinwa bwari bwarahagaritse ibikorwa nk’ibi bishobora kubangamira ibindi bihugu.

Australia ibaye igihugu cya kabiri nyuma y’u Bwongereza mu 1958 guhabwa ikoranabuhanga rya Amerika ryo kubaka amato agendera munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za Nikereyeri(Nuclear power).

Minisitiri w’intebe wa Australia yavuze ko ubu bufatanye buzafasha kuzana umutekano mu karere.

Ubwo hatangazwaga ubu bufatanye, abakuru b’ibihugu bya Amerika, Australia n’u Bwongereza ntibigeze bavuga ku Bushinwa, Ariko Amerika n’inshuti zayo ziri gukora ibishoboka kugira ngo zihagarike u Bushinwa buri kuzamura cyane imbaraga n’ubushobozi hirya no hino kw’Isi cyane cyane mu kubaka ubushobozi bw’ingabo zayo.

Ambasade y’ubushinwa muri Amerika yatangaje ko ibyo bihugu bitari bikwiye kwihuza bigamije kubangamira inyungu z’ibindi bihugu “Amerika n’inshuti zayo bikwiye kwikuramo imyumvire nk’iyo mu ntambara y’ubutita.”

Inzobere mu bya politiki ya Asia, Richard Maude avuga ko kwifatanya kw’ibi bihugu bitatu mu kubaka intwaro bizagaragara n’ikibazo kuri leta ya Beijing, ndetse u Bushinwa buragira icyo bubikoraho.

Maude akomeza avuga ko “Ubushinwa burasohora amatangazo yo kurwanya iri huriro no gushimangira imbaraga zabwo, u Bushinwa ntiburibwicare ngo burebere burabirwanya.”

Ibindi bihugu byo mu karere byabyakiriye gute?

Minisitiri w’intebe wa New Zealand Jacinda Arden yarwanyije yivuye inyuma ibi bikorwa, avuga ko igihugu cye kidateze kwemerera aya mato kugera mu mazi yacyo kubera gahunda y’igihe kirekire bihaye yo kudakoresha ingufu za Nukereyeri(Nuclear power).

Minisitiri w’intebe wa Singapore Lee Hsien Loong yavuze ko igihugu cye gifitanye umubano mwiza w’igihe kirekire n’ibihugu bya Australia, u Bwongereza na Amerika, ndetse yizera ko ihuriro ry’ibi bihugu rizatera inkunga ikomeye mu mutekano wo mu karere.

Chief Cabinet Secretary w’uBuyapani Katsunobu Kato yavuze ko igihugu cye kiteguye gufatanya na Amerika, Australia n’ubuhinde ndetse n’ibihugu byo muri Asia byihurije mu muryango wa ASEAN ndetse n’uburayi, hagamijwe umudendezo muri aka karere.

Soma: Imyaka 20 irashize, mu mafoto reba igitero cya Al-Qaeda cyaguyemo abantu bakabakaba 3000 kuwa 11 Nzeri 2001

Amerika yifatanyije na Australia, u Bwongereza mu gukora amato ya ‘sub-marine akoreshwa n’ingufu za Nuclear’

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here