Home Amakuru Umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II yoherereje Koreya ya Ruguru ubutumwa bw'ishimwe

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yoherereje Koreya ya Ruguru ubutumwa bw’ishimwe

Biravugwa ko umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II yaba yoherereje Igihugu cya Koreya ya ruguru ubutumwa bw'ishimwe

Ingoro y’umwamikazi w’Ubwongereza ya Buckingham yemeje ko umwamikazi w’ubwongereza yoherereje ubutumwa abaturage ba Koreya ya Ruguru kw’Isabukuru y’igihugu cyabo.

Umuvugizi w’ingoro yavuze ko ubutumwa bwoherejwe mw’izina ry’umwamikazi w’ubwongereza ndetse akaba umwamikazi wa North Ireland n’ibihugu bya Common Wealth, yavuze ko umwamikazi yagiye yifuriza iki gihugu isabukuru nziza mu myaka yashize. Ni ibintu bisanzwe ku mwamikazi nk’umukuru w’igihugu, koherereza abaturage b’igihugu ubutumwa bw’ishimwe.

Koreya ya ruguru yizihije imyaka 73 ishize iki gihugu gishinzwe nyuma yo gutandukanywa na Koreya yepfo nyuma yuko abayapani bahaye iki gihugu ubwigenge.. kuwa 9 Nzeri, habaye akarasisi ka gisirikare mu mujyi wa Pyongyang, Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un yagaragaye apepera imbaga y’abaturage bari bateraniye aho ariko ntibyigeze bitangazwa ko yavuze ijambo ry’umunsi.

Itangazamakuru rigenzurwa na Leta rya Koreya ya ruguru (KCNA) ryatangaje ko Perezida Kim Jong Un yakiriye ubutumwa bw’umwamikazi Elizabeth II kuwa 7 Nzeri.

Inkuru bijyanye North Korea yagerageje ibisasu bya misire na South Korea irohereza, hazamuka urunturuntu hagati y’ibihugu byombi.

KCNA yavuze ko ubu butumwa bwavugaga buti “Ubwo abaturage ba Koreya ya ruguru bizihiza isabukuru y’igihugu cyabo, mbifurije ahazaza heza.”

Iki gihugu kivugwa kuyoborwa n’umunyagitugu kitandukanyije n’ibindi bihugu byo kw’Isi mu mwaka wa 2020 mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Covid-19 kinjira, cyangwa amakuru abyerekeye agasohoka hanze. Koreya ya ruguru ntabwo yigeze itangaza ko yagize ubwandu bwa Covid-19, nta n’ikibyerekana, ariko inzobere zishidikanya kuri aya makuru ko iki gihugu kitigeze kigira ubwandu na bumwe.

Abanyamahanga b’aba-diplomate hafi ya bose bavuye muri iki gihugu bavuga ko hari ibibazo by’ibicuruzwa bike cyane byinjira bishobora gutera inzara mu gihugu.

Muri Nyakanga, Perezida Kim yirukanye abakozi ba Leta batandukanye bananiwe gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, KCNA yavuze ko abenshi mu bayobozi bakuru mw’ishyaka riri ku butegetsi basimbujwe.

Akarasisi ka gisirikare mw’ijoro ryo kuwa 9 Nzeri 2021, mu mujyi wa Pyongyang
Perezida Kim Jong Un (hagati) yitabiriye akarasisi ka gisirikare [Image: KCNA]
Kim Jong Un ku munsi wo kwizihiza imyaka 73 ishize iki gihugu gishinzwe.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here