Home Amateka Imyaka 20 irashize, mu mafoto reba igitero cya Al-Qaeda cyaguyemo abantu bakabakaba...

Imyaka 20 irashize, mu mafoto reba igitero cya Al-Qaeda cyaguyemo abantu bakabakaba 3000 kuwa 11 Nzeri 2001

Kuwa 11 Nzeri mu 2001, ni umunsi mubi Isi itazigera yibagirwa, Abantu bakabakaba ibihumbi 3 nibo baguye mu gitero cya Al-Qaeda cyiswe 9/11.

Mu masaha ya mugitondo nibwo ibyo byose byabaye, Indege enye zari zerekeje i California mu mujyi wa Los Angeles zafashwe n’abagizi ba nabi 19 bo mu mutwe wa Al-Qaeda, bikekwa ko uwo mugambi wo gukora igitero kinini Amerika yigeze ibona wari wapanzwe neza kuko bamwe muri ibyo byihebe bari bafite ubumenyi bwo gutwara indege.

Uko byagenze

Saa mbili n’iminota mirongo ine, umukozi wo mu ndege ya sosiyete ya American Airline yahamagaye ku kicaro atabaza ko indege iri kugendera hasi cyane, nyuma y’iminota ibiri yahise igonga inyubako yo muri ‘ World Trade Center‘ i New York, iyo nzu ihita igwa ndetse n’abagenzi bose bahasiga ubuzima.

Indege ya sosiyete ya United Airlines yari ivuye i Boston yerekeza mu mujyi wa Los Angeles nayo yafashwe n’ibyihebe bya Al-Qaeda, ihita iburirwa irengero. Umukozi uyikoramo yahamagaye ku biro bya United Airlines biherereye mu mujyi wa San Francisco avuga ko indege yafashwe ndetse ko abapilote bombi bamaze kwicwa, umwe mu bakozi bayikoramo nawe yatewe icyuma, ndetse atangaza ko abo bagizi ba nabi aribo bari kuyiyobora.

Iyo ndege yahise itangira kwerekeza mu mujyi wa New York aho yagongeye inyubako ya South Tower nayo yari iherereye muri World Trading Center, benshi bahasiga ubuzima.

Indi ndege nayo ya sosiyete ya American Airlines hafi Saa tatu za mu gitondo, bitunguranye yahinduriwe icyerekezo yajyagamo, ndetse ibura itumanaho no ku butaka, biyigira indege ya 2 y’iyi sosiyete ifashwe. Inzego z’umutekano wa Amerika zihita zitegeka izindi ndege zose kuguma ku butaka nyuma yaho bimenyekaniye ko indege ya United Airlines yaburiwe irengero.

Saa tatu n’igice ikibuga cy’indege cya Ronald Reagan Washington National Airport cyatangaje byihutirwa ko hari ndege itazwi iri kwerekeza mu cyerekezo cya White House, Inzu ikoreramo Perezida wa Amerika. Iyi ndege yahise ihindura icyerekezo yerekeza kuri Pentagon, ikigo kireberera ingabo za Amerika.

Nyuma y’iminota itatu gusa, iyi ndege yaguye kuri Pentagon.

Abagera kuri 180 bishwe ubwo indege American Airlines Flight 77 yagwaga ku nyubako ya Pentagon muri Washington
Inyubako ya Pentagon yafashwe n’inkongi y’umuriro

Muri ayo masaha, indege ya United Airlines Flight 93 nayo ibarizwa muri sosiyete ya United Airlines yerekezaga mu mujyi wa San Francisco bitunguranye yamanutseho metero 210. Abagenzi bari muri iyo ndege bagerageje kwirwanaho, ndetse baracyibukwa kubera ubutwari bagize muri iyo minota yabo ya nyuma. United Airlines Flight 93 yaguye mu murima uherereye muri Shanksville, Pennsylvania. Ubutwari bw’aba bagenzi bwatumye iyi ndege itagwa aho ibyihebe byashaga kwicira abandi bantu benshi.

Uyu mugabo yahanutse avuye mu nyubako ya North Tower, imwe muri Twin Tower, iyi foto yateye agahinda abantu benshi [AP]
Abaturage bitegerezaga World Trade Center iri kujya hasi [AP]

Ibi ubwo byabaga Perezida  George W. Bush yari yibereye mw’ishuri yasuye abanyeshuri..

Umujyanama wa perezida yamwongoreye aya magambo “Indege ya kabiri igonze indi nyubako. Amerika yatewe”, Bush yagumye muri iryo shuri nko mu minota 5-7, indege ya Air Force One ishinzwe kumutwara yarahageze imukura aho idafite gahunda y’aho imwerekeza, imujyana ku birindiro by’indege za gisirikare biherereye i Louisiana, aho ahakurwa n’indi ndege nto yamwerekeje i Washington arinzwe cyane.

Perezida George W. Bush ari kwifatanya n’abazimya umuriro ndetse anihanganisha abaturage [AFP]

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here