Home Amakuru North Korea yagerageje ibisasu bya misire na South Korea irohereza, hazamuka urunturuntu...

North Korea yagerageje ibisasu bya misire na South Korea irohereza, hazamuka urunturuntu hagati y’ibihugu byombi

Koreya ya ruguru n’iyepfo byagerageje ibisasu byo mu bwoko bwa misire, umwuka mubi urangwa mu mubano w’ibi bihugu wongera kuzamuka.

Ingabo zirinda igice cy’inyanja y’Ubuyapani zatangaje ko kuri uyu wa gatatu Saa 12:38 PM Koreya ya ruguru yohereje ibisasu bibiri bigwa mu mazi y’inyanja y’iburasirazuba bwa Koreya.

Nyuma y’igihe kiri munsi y’amasaha atatu, Koreya yepfo nayo yakurikiye irasa igisasu cya misile kirasiwe mu bwato bugendera munsi y’inyanja bwa Koreya yepfo. Minisitiri w’ingabo wa Koreya yepfo yavuze ko ubu bwato bupima toni 3,700 buzwi nka ROKS Dosan Ahn Changho bwarashe igisasu neza kandi kikagera aho cyari cyoherejwe kitayobye.

Perezida wa Koreya yepfo Moon Jae-in yari ahibereye ubwo iri gerageza ryakorwaga.

Korea y’epfo imaze igihe yiteza imbere mu kubaka intwaro zikomeye kandi zigezweho, harimo n’ibisasu bya Misile mu rwego rwo kwirinda, cyane cyane ko n’umwanzi wayo Koreya ya Ruguru yazamuye cyane ubushobozi bwo gukora ibisasu byo mu bwoko bwa Misile. Hashize amezi make Perezida Moon na Joe Biden bakoze ubwumvikane bwo guhagarika amasezerano amaze imyaka 40 agabanya ingano y’ibisasu bya misire Koreya yepfo yashoboraga gukora.

Kuba Koreya yepfo yashoboye gukora iri gerageza ry’intwaro byayigize igisirikare cya karindwi kw’Isi cyashoboye gukora isuzuma ry’igisasu cya misire kirasiwe ku bwato bugendera munsi y’amazi y’inyanja. Ibindi bihugu byabishoboye ni ibifite ingufu za ‘Nuclear’, ariko Koreya yepfo yo ntigira ‘Nuclear’.

Ibi bisasu birashwe nyuma y’amasaha make perezida wa Koreya yepfo ahuye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa Wang Yi mu mujyi wa Seoul. Muri iki kiganiro Moon yavuze ko Koreya ya Ruguru yanze gusubiza ubusabe bwa Korea yepfo na Amerika bwo kugirana ibiganiro birebana n’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Soma: Australia, Amerika n’Ubwongereza bahuje imbaraga mu gikorwa gishobora kurakaza cyane u Bushinwa

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here