Uko ikoranabuhanga mu burezi rigenda rikura, rizana ibyiza byinshi ariko ibibi nabyo biziramo. Gukorerwa ikizamini muri Kaminuza cyangwa se kwandikirwa igitabo gisoza amashuri ya Kaminuza bishobora kuba atari bishya kuri wowe.
Mu bushakashatsi bwakozwe na BBC bwerekanye ko abanya-kenya baza imbere mu gukopeza abanyeshuri biga muri Kaminuza zo hirya no hino ku Isi, aho babakorera ibizamini, imikoro, ibitabo bisoza amashuri n’ibindi,..
Kennedy utuye i Nairobi muri Kenya yahoze ari umwarimu ariko guhera mu myaka 5 ishize ubu abeshejweho n’undi mwuga utandukanye, gufasha abanyeshuri bo hirya no hino kw’Isi gukopera, ibyo we yita “Kwandika”.
Kennedy ni umwe mu bagize umuryango mugari ukorera kuri murandasi ndetse umaze kwaduka cyane muri Kenya ukora ibijyanye no kwandikira abanyeshuri imyandiko izwi nka Essay yo muri kaminuza.
Ni ukuvuga ko niba umunyeshuri yananiwe gukora umukoro w’ishuri cyangwa adashaka kwigora awukora.. Kennedy na bagenzi be barawumukorera, ku mafaranga make.
Ubwo nyiri gukorerwa umukoro awutanga avuga ko yabyikoreye ubundi akizera ko adafatwa.
Hari imbuga zishinzwe kugenzura iryo hererekanya, abanyeshuri bakopera bazishyiraho ibyo bifuza gukorerwa ubundi ba nyiri kubikora bakaba babonye akazi!.
Imbuga nk’izi ziherereye muri Amerika no mu Burayi bw’i Burasirazuba, zifata kimwe cya kabiri cy’amafaranga aba yishyuwe andi asigaye akishyurwa uwakoze umukoro. Ingano y’amafaranga umukiriya(umunyeshuri) yishyura biterwa niba uwo mukoro ari umwandiko usanzwe cyangwa igitabo cyandikwa n’abarangije kaminuza (Thesis).
Kennedy avuga ko we na bagenzi be bakorana bashobora kurangiza imikoro irenga 200 mu kwezi, si ibi gusa kandi, avuga ko banakorera abandi banyeshuri ibizamini bikorerwa “online”, ati “Twinjira muri konti y’umunyeshuri (login) ubundi tukamukorera ikizamini.”
Abashakashatsi bavuga ko Kenya ariyo iza ku isonga mu bukopezi nk’ubu kubera impamvu zirimo kuba Kenya ari igihugu kivuga icyongereza ndetse uburezi bwaho bukaba buteye imbere mu gihe nyamara amafaranga agoye kuyabona cyane cyane mu rubyiruko.
Kennedy akomeza avuga yinjiye muri uyu ‘mwuga’ kubera amafaranga, avuga ko akorera asaga amashiringi 150,000 y’amanyakenya ku kwezi. aya aruta kure ayo umwarimu usanzwe ahembwa.
Abakora uyu mwuga bemera ko badatewe ishema no gufasha abandi banyeshuri gukopera, babikora kubw’amafaranga gusa, kennedy ati “Nemera ko biriya atari ubupfura, ariko rimwe na rimwe ugomba gutekereza ku buzima bwawe gusumba ubupfura”.