Mu gihe kingana n’umwaka umwe urugamba mu gihugu cya Ethiopia rukomeje hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba zo mu ntara ya Tigray zigometse kuri leta, zishaka ko iyi ntara yigenga ubu igikomeje kugarukwaho n’uburyo imfashanyo zatangwaga n’imiryango mpuzamahanga ziri gufatirwa ntizigere kubazigenewe.
Muri Ethiopia ni igihugu kimaze igihe kingana n’umwaka mu ntambara bashyamiranye n’inyeshyamba zo mu ntara ya Tigray. Tigray ikaba ari imwe mu ntara zigize igihugu cya Ethiopia. muri iyi ntambara abaturage bo muri iyi ntara bakomeje kuhatikirira abashoboye bakirwanaho abadashoboye bagahunga.
Imiryango mpuzamahanga ikaba yarakomeje gutanga ubufasha ku mpunzi ziri mu ntara ya Tigray bitewe no kubura ibiribwa kubera intambara iri kuhabera, ubu izi mfashanyo zatangiye gufatirwa zigakumirwa ntizigere kubazigenewe, ibi byatangiye gufatwa ku rwego mpuzamahanga nk’icyasha kuri buri ruhande rubarizwa muri iyi ntambara leta ya Ethiopia irashinja imiryango mpuzamahanga kwitwaza imfashanyo z’impunzi maze iyi miryango igashyira inyeshyamba za TPLF ibikoresho by’urugamba imbunda nibindi mu buryo butabasha kumenyekana.
Ibi babazo byose biri guterwa no kurwana hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za Tigray ziri kurwana maze imihanda imwe n’imwe ikangirika maze indi bagashyiramo amabariyeri abuza abantu n’imodoka gutambuka , muri izimodoka harimo n’imodoka z’umuryango wa bibumbye zatwaraga imfashanyo n’ibiribwa mu ntara ya Tigray , amakuru twatohoje avugako muri iyi ntara ya Tigray abarenga kuri miliyoni 5 biyongereye kubandi bantu bakeneye ubufasha bwihutirwa cyane mu ntara ya Tigray byumwihariko ubufasha bw’ibiribwa.
Umuryango wa bibumbye wavuzeko nta kamyo ntimwe y’umuryango wa bibumbye yigeze yemererwa kwinjira mu ntara ya Tigray kuva tariki 22 Kanama 2021 kugera nuyu munsi turi kwandika iyi nkuru , Umuryango wa bibumbye uvugako amakamyo yaho atwara ibiribwa ariyo ngoyabanje gukumirwa kwinjira mu ntara ya Tigray bwa mbere kuva tariki 20 Kanama amakamyo agera ku 172 bivugwako amaze igihe kinini aparitse mu ntara ya Ifal , UN ivugako ubundi amakamyo 100 abakeneye kwambuka anjya mu ntara ya Tigray kugirango ageze ubufasha kubabukeneye , kuva mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka UN ivugako hamaze kwambuka amakamyo 335 gusa anjya mu ntara ya Tigray ikavugako ushyize kukigereranyo bitarenga 10% byibikenewe kubatuye muri iyi ntara ya Tigray bari kugirwaho ingaruka z’intambara yashyamiranyije ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF zo mu ntara ya Tigray .