Ingabo zihanganye n’abataribani mu majyaruguru ya Afghanistan zatangaje ko zamaze kwigarurira uturere dutatu twegereye ikibaya cya Panjshir aho ingabo za leta n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya abataribani iherereye.
Minisitiri w’ingabo Generari Bismillah Mohammadi warahiye ko atazigera ahagarika kurwanya abataribani yatangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ko uturere twa Deh Saleh, Bano na Pul-Hesar two mu ntara ya Baghlan twamaze kugaruzwa.
Ntabwo hahise hamenyekana imitwe y’ingabo yari muri icyo gikorwa, ariko byagaragaye ko imitwe y’abataribani bo muri ibyo bice bari banyanyagiye bahunga.
Televiziyo yo muro ibyo bice byagarujwe yatangaje ko umukuru wa polisi yavuze ko akarere ka Bano kamaze gukurwa mu maboko y’abataribani ariko hari inkomere nyinshi.
Umutwe w’abataribani ntabwo baragira icyo batangaza kuri aya makuru.
Uwahoze ari visi-perezida Amrullah Saleh ndetse n’abandi banyuranye, nibo bari ku isonga mu guhangana n’abataribani ndetse no kubirukana mu ntara ya Panjshir.
Amakuru avuga ko ingabo 6000 zigizwe n’abahoze mu ngabo z’igihugu ndetse n’ingabo kabuhariwe(special force) ndetse n’izindi ngabo zo mu gace zirwanya abataribani, zikusanyirije hamwe mu kibaya Panjshir. Biravugwa ko izo ngabo zifite indege za rutemikirere(hericopters) n’imodoka za gisirikare. biravugwa ko kandi izi ngabo zasannye imodoka zahoze zikoreshwa n’abasirikare ba leta z’Abasoviyete(Soviets) mu myaka 30 ishize.
Kugera ubu, abataribani ntibari bagerageza kongera kwigarurira ibi bice byafashwe kugera ubu bikikijwe n’ibimodoka byangiritse byasizwe inyuma n’abasoviyete mu myaka myinshi yashize. Impuguke muri politiki mpuzamahanga zirashidikanya ku bushobozi bw’izi ngabo mu guhangana n’abataribani mu gihe nta bufasha mpuzamahanga zaba zakiriye.
Reuters