kuri uyu wagatanu nibwo inkuru ya kababaro yasakaye mu Rwanda no Kubanyarwanda, ko uwahoze ari minisitiri wa siporo mu Rwanda Amb. Joseph Habineza yitabye Imana azize indwara itavuzwe, aguye mu bitaro by’igihugu cya Kenya .
Amb. Joseph Habineza uzwi ku kazi ka “Joe”, ku makuru yagiye hanze avugako yari amaze igihe arwaye gusa ni ibintu byari byaragizwe ibanga kuko bitigeze bimenyekana. Ubu burwayi bwa Amb. Joseph Habineza yabanje kubwivuriza mu gihugu cya Nigeria nyuma aza kujyanwa mu bitaro byo muri Kenya ari naho byatangajwe ko yaguye azize indwara itaramenyekana kugeza ubu, kuburwayi bwa Amb. Joseph Habineza nta makuru arajya hanze yerekeye ubu burwayi uretse kuvuga ko yari amaze igihe arwaye.
Amb. Joseph Habineza ni umugabo wakoze akazi kenshi gatandukanye uhereye mu mwaka wi 1994 , yakoze akazi ko gucuruza inzoga mbere gato y’umwaka 1994.
Amb. Joseph Habineza yatangiye kumvikana muri politike y’u Rwanda mu mwaka wa 2004 agirwa minisitiri wa siporo, Amb. Joseph Habineza yaje kumenyekana cyane muri rubanda rutuye u Rwanda ubwo yari minisitiri wa siporo, ni umuntu wakundwaga cyane n’urubyiruko bitewe n’uburyo yazamuraga ireme ry’imidagaduro mu Rwanda bigatuma urubyiruko rumwisangamo kurusha abandi bari baramubanjirije doreko Amb. Joseph Habineza yari umuntu usabana n’abandi cyane.
Amb. Joseph Habineza abanyarwanda benshi bamwibukira mwisura ye ubwo yari minisitiri wa siporo mu Rwanda bitewe na bamwe mu byamamare yagiye azana mu Rwanda, Amb. Joseph Habineza yazanye abakinnyi b’abanyafurika bari bakunzwe mu mupira wa maguru muri Afurika bakinaga ku mugabane w’iburayi bamwe bibuka Didier Drogba , Samuel Eto’o n’abandi bari bakomeye bitabiriye igikorwa cya 1dollar campaign bagakina n’ikipe y’igihugu Amavubi.
Mu muziki, abanyarwanda bamwibukira kenshi cyane ubwo yazanaga ibyamamare bikomeye byo mw’isi mu muziki akabizana mu Rwanda maze bigataramira abanyarwanda , abamwibuka muri ibyo bikorwa bibuka itsinda ry’abakobwa b’abanyamerika-kazi ryaje gutaramira mu Rwanda, Amb.
Joseph Habineza yakundaga kugaragara mugushyigikira irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda rikaba ari irushanwa rimaze gukomera no gufata indi ntera mu Rwanda.
Amb. Joseph Habineza mu buzima bwe n’ubwo yamenyekanye cyane nku munya-politiki yakoze akazi kenshi gatandukanye mu bigo bitandukanye byigenga, yakoreye uruganda rwa Bralirwa hano mu Rwanda, akorera uruganda rwa Heineken mu gihugu cya DR Congo hagati y’umwaka w’ 1994 na 1998, yaje kugirwa umuyobozi ushinzwe iby’ikoranabuhanga mu ruganda rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria hagati y’umwaka 1998 n’umwaka 2000.
Amb. Joseph Habineza apfuye nyuma y’icyumweru kimwe gusa yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaze ashyingiwe n’umufasha we, Amb. Joseph Habineza Imana imuhe iruhuko ridashira kandi aruhukire mu mahoro.