Inama y’umuryango w’abibubye yiga kubucuruzi n’iterambere UNCTAD(United Nation Conference on Trade and Development) yatangajeko ubukerarugendo(Tourism) kw’isi buzahomba amafaranga angana na miriyari ibihumbi bine na magana ininani z’amadorari ya America muri uyu mwaka wa 2021.
Raporo ya UNCTAD yatangajwe mumpera zu kwezi gushize kwa Kamena ivugako ibihugu biri mu nzira ya manjyambere n’U Rwanda rurimo aribyo b’ibihugu bizahura n’igihombo gikomeye cyane mu bukerarugendo kigana n’amadorari ya america arenga miriyari igihumbi na maganane ku ubw’impamvu ba mukerarugendo bari gutinya gukora ingendo mu bihugu by’iterambere batinya kwandura icyorezo gishya cya Covid-19 cyiswe Delta.
Iyi Raporo ivugako ba mukerarugendo bari gutinya kunjya gusura ibihungu cyane cyane ibikiri mu nzira ya manjyambere bitari byabasha gukingira abaturage ba byo urukingo rwa Covid-19 , UNCTAD kumwe n’ishami rya UN rishinzwe ubukerarugendo bivugako ibihugu bikiri mu nzira ya amanjyambere harimo n’U Rwanda bizibasirwa n’igihombo kingana n’amadorari ya amerika arenga miriyari igihumbi na maganane mu mwaka wa 2021 kuko ba mukerarugendo batinya kunjya kwandura virusi nshya ya Covid-19 yitwa Delta ,iki gihombo kizaba kingana na 60% by’amafaranga ibi bihugu byakuye mubukerarugendo mu mwaka wa 2019 kandi kugirango iki cyuho kizongere kizibwa hazacamo igihe kingana n’imyaka itatu byibuze kugera mu mwaka wa 2024.
Mu myaka ibiri ishize Covid-19 imaze yadutse kw’isi ikaba izateza igihombo kingana n’amadorari ya America aganga na miriyari ibihumbi bine na maganinani yarikuba yaratanzwe na bamukerarugendo basura amahoteri kumwe n’ahantu nyaburanga byumwihariko ibihugu bikenye cyane bizahomba ayanjyera kuri miriyari ibihumbi bibiri n’amaganacyenda kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka wa 2021.
Raporo isesengurako igihombo kizibanda cyane cyane ku inganda n’ibigo byatangaga ibinyobwa n’ibiribwa kumwe n’abafite amahoteri yacumbikiraga ba mukerarugendo igihe babaga baje mu gihugu gusura ibinyaburanga bigitatse kandi igihombo sikizibasira aba gusa kizibasira nabari bashinzwe gutembereza bamukerarugendo kandi raporo ikomeza ivugako uko bigaragara ntagisubizo kihuse kiri kuboneka.
Ibihugu bikiri munzira ya manjyambere birazirako ntankingo za Covid-19 biri kubona zihagije mu rwego rwogukumira ikwirakwira rikomeje kwiyongera ryi cyorezo cya Covid-19 abatuye umugabane wa Africa kugeza ubu bamaze gukingirwa ntago bararenga umubare 1.2% byabagomba gukingirwa bose nkuko bitangazwa n’umuryango wa bibubye mu ishami rishinzwe ubuzima byumwihariko mu Rwanda kugeza ubungubu abamaze guhabwa doze y’urukingo rwa Covid-19 ya kabiri barangana n’ibihumbi bibiri na mirongo itanu na kimwe na maganarindwi na cumi ni cyenda mubarenga miriyoni zirindwi bangomba gukingirwa , mu Ijambo yagejeje ku banyarwanda kumunsi wo Kwibohora kunshuro ya 27 perezida wa repaburika Paul Kagame yongeye gushimangirako hari gahunda yogushinga uruganda mu gihugu cyu Rwanda rukora inkingo harimo niza Covid-19 kugeza ubu ibihugu bya Africa bimaze kugira umugambi hogukora inkingo za Covid-19 harimo U Rwanda , South Africa ,Senegal kumwe n’igihugu cya Tanzania.