Ikigo cya “Data Protection Commission” cyo muri Ireland cyaciye WhatsApp amande akabakaba miriyoni 225 z’amayero kubera kunyuranya n’amategeko y’umuryango w’ibihugu by’i Burayi (European Union) arinda amakuru y’abakoresha murandasi.
WhatsApp ubu ibarizwa muri company ya Facebook yatangaje ko icyemezo cyo kuyica amande kidahwitse ndetse ko hazabaho kujurira.
Aya niyo mafaranga y’amande menshi yaciwe na DPC ifite imbaraga zikora ku mugabane w’i Burayi hose. Iki ni nacyo gihano gikomeye gihawe sosiyete y’ikoranabuhanga biciye mu mategeko y’umuryango w’ibihugu by’i Burayi.
DPC mu itangazo yashyize hanze yatangaje ko WhatsApp yakoze amakosa akomeye mu kunyuranya n’itegeko rizwi nka GDPR(general data protection regulation) ryashyizweho muri 2018 rigena uburyo amakuru y’abakoresha ikoranabuhanga arindwa. DPC ikomeza ivuga ko yifashishije amakuru yatanzwe ku bijyanye n’uburyo amakuru atunganywamo hagati ya WhatsApp n’andi masosiyete ya Facebook.
Mu nyandiko ya paji 266 ivuga ko abadakoresha WhatsApp iyo bohereje ubutumwa bakoresheje izindi “Applications”, ubutumwa bwabo bushobora guhererekanwa(forward) n’abandi bakoresha WhatsApp. Ibi bituma nyiri kohereza ubutumwa atabona uko yagenzura ubutumwa bwe yohereje. Iyi nyandiko ivuga ko WhatsApp yatanze 41% by’amakuru yagenwe ku bakoresha serivisi zayo.
Komiseri ushinzwe ibijyanye no kurinda amakuru y’abakoresha internet Helen Dixon avuga ko WhatsApp yanyuranyije bikomeye cyane n’amategeko yingenzi ya GDPR mu buryo 4, Dixon avuga ko WhatsApp idaha uburenganzira neza abantu bwo kugenzura amakuru bwite yabo bwite. Akomeza avuga ko ibi byagize ingaruka ku bantu benshi cyane.
WhatsApp yaguzwe na Facebook mu mwaka wa 2014 yamaganiye kure iby’uyu mwanzuro, abayihagarariye bagize bati “WhatsApp ishishikajwe ko gutanga serivisi zinyuze mu mucyo kandi mu buryo butekanye, twita ku mucyo w’amakuru dutanga nandi ninabyo tuzakomeza. Ntabwo twemeranya n’umwanzuro w’uyu munsi. Ibihano twahawe ntibihwitse.“
WhatsApp ni gahunda(application) ijya muri telephone zigezweho(smart phone) yemerera abantu kohererezanya ubutumwa ndetse no guhamagarana mu majwi cyangwa amashusho. Uyu munsi ikoreshwa n’abarenga kimwe cya kane cy’abatuye Isi.
Kuva WhatsApp yagurwa muri 2014, Mark Zuckerberg washinze Facebook yagiye ashinjwa kurenga ku isezerano yahaye abayikoresha ryo kubaha amakuru bwite yabo.