Kuri uyu wa kane, Mark Zuckerberg yatangaje ko sosiyete ayoboye ya Facebook yamaze guhindurirwa izina izajya yitwa Meta, ibi ni mu rwego rwo guhindura isura y’iyi sosiyete ikareka kwitwa sosiyete y’imbuga nkoranyambaga gusa ahubwo ikaba sosiyete ihanze ijisho ku ikoranabuhanga rya ‘Virtual Reality‘ ryitezweho guhindura isi na internet mu gihe cy’ahazaza.
Iri zina rije mu gihe iyi sosiyete ya mbere nini kw’isi mu by’imbugankoranyambaga iri mu bibazo byaturutse ku nyandiko zashyizwe hanze n’uwahoze ari umukozi wa Facebook, Frances Haugen zigaragaza ko Facebook ishyira imbere inyungu ikwirakwiza amakuru abiba urwango mu bayikoresha kandi ibizi.
Umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg yavugiye muri iyi nama ko iri zina rishya, Meta rijyanye n’ibikorwa imazemo iminsi byo gushora imari mw’ikoranabuhanga rizahindura uburyo abantu bakorera ndetse bagahura n’abanti kuri internet.
Mu biganiro bitandukanye Zuckeberg yagiye aha ibitangazamakuru binyuranye, yasobanuye ko ashaka kubaka metaverse aho mugihe cy’ahazaza umuntu azajya yambara igikoresho cyambarwa ku maso akabasha kuvugana n’abandi bantu bisa nk’aho bari mu cyumba kimwe nyamara baherereye kure. Ibi bizahindura uburyo dukoresha internet uyu munsi dukora cyangwa tuvugana n’abandi.
Guhindurira Facebook izina kandi bazafasha iyi sosiyete kongere gusubirana isura nziza yari yarangiritse kubera ibibazo by’nshi iyi sosiyete yahuye nabyo bijyanye n’uko ifata amakuru y’abayikoresha, ubu buryo kandi nibwo bwifashishijwe na sosiyete ya Google ubwo yahinduraga izina ikitwa Alphabet igamije kwagura ibikorwa byayo ndetse no gusukura izina ryayo.
Sosiyete yitwaga Facebook, Inc ubu izajya yitwa Meta Platforms, Inc, ariko izina Facebook rizaharirwa gusa urubuga nkoranyambaga rwa Facebook(facebook.com).