Home Politiki Perezida Volodymry Zelenskyy bwa mbere yasuye umujyi wa kharkiv , umujyi wa...

Perezida Volodymry Zelenskyy bwa mbere yasuye umujyi wa kharkiv , umujyi wa kabiri munini wa Ukraine

Perezida Volodymry Zelenskyy bwa mbere yakoreye uruzinduko hanze y’umujyi wa Kyiv kuva uburusiya bwatangiza ibitero bya gisirikare kuri iki gihugu cya Ukraine , Zelenskyy akaba yaragiriye uruzinduko rwe mujyi wa kharkiv umujyi wa kabiri munini muri iki gihugu cya Ukraine.

Perezida Volodymry Zelenskyy mu ruzinduko rwe yagiriye muri uy’umujyi wa kharkiv yarafotowe yambaye ikote ririnda amasasu kwinjira mu mubiri arigutembera muri uy’umujyi wa kharkiv areba ibyangijwe n’iyi ntambara muri uy’umujyi , uburusiya bwarasheho ibisasu kuva intambara yatangira.

Perezida Zelenskyy muri uru ruzinduko akaba yarashimiye ingabo za Ukraine ku kazi zakoze muri uy’umujyi wa kharkiv kugirango usubire mu maboko yizi ngabo , Perezida Zelenskyy akaba yarashimiye iz’ingabo nyuma yuko amaze kwirukana umukuru w’umutekano wa kharkiv amushinja kutarwanirira uy’umujyi wa kharkiv ubwo warusumbirijwe n’ingabo z’uburusiya.

Uru ruzinduko rwa Perezida Volodymry Zelenskyy muri uy’umujyi wa kharkiv rukaba rubaye nyuma y’igihe gito abasirikare b’uburusiya bari muri uy’umujyi bawikuyemo , bakavugako gukomeza kugota uy’umujyi wa kharkiv bitakiri ngombwa gukomeza kuhugota ni mugihe igisirikare cya Ukraine cyo kivugako cyabasubije inyuma.

Nyuma y’igihe ubumwe bw’uburayi butangajeko buzafatira ibihano by’ikiciro cya 6 igihugu cy’uburusiya kubera iy’intambara bwatangije kuri Ukraine kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2022 , ibi bihugu byamaze kwemeranya ku masezerano yo kudatumiza 75% bya peterori y’uburusiya byaguraga muri iki gihugu cy’uburusiya.

Gusa nubwo ibi bihano byashyiriweho uburusiya , ni ibihano bitigeze byibasira ibitoro by’uburusiya bitumizwa ku mugabane w’iburayi binyuze mu muyoboro w’impombo n’inyuma yuko igihugu cya hungary cyanzeko ibitoro byose bitumizwa mu burusiya bikomanyirizwa burundu.

Charles Michel umukuru w’akanama k’ibihugu by’uburayi nyuma yaya masezerano yagezweho bigoranye yavuzeko nyuma yaya masezerano yagezweho yahagaritse isoko rinini cyane uburusiya bwakuragamo amafaranga bwifashishaga mu ntambara ya Ukraine.

Nubwo ariko ibihugu by’ubumwe bw’iburayi bikomeje gushyiriraho ibihano igihugu cy’uburusiya kubera intambara ya Ukraine , ni ibihano bidafite icyo bivuze ku bukungu bw’igihugu cy’uburusiya kuko kugeza ubu uburusiya n’igihugu kitaragirwaho ingaruka n’imwe z’ibihano cyashyiriweho.

Kugeza ubu amakuru avugako umugabane wa Asia wamaze gutambuka ku mugabane w’iburayi mu kugura ibikomoka kuri peterori y’uburusiya , bivugwako utugunguru tw’ibitoro by’uburusiya tugera kuri miliyoni 70.7 aritwo tugunguru uburusiya bwohereje ku mugabane wa Asia mu kwezi gushize honyine.

Ikigo gishinzwe kugenzura iby’inganda kw’isi cyatangajeko utugunguru tw’ibitoro by’uburusiya bwohereza muri Asia tuzava ku tugunguru miliyoni 45 tukagera kuri miliyoni 60 mu minsi mike cyane , ibikomeje gutuma ibihano uburusiya bwashyiriweho n’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi ntacyo bubikoraho na gito.

Ahubwo ko ibi bihano bushyirirwaho igihugu cy’uburusiya bituma ubukungu bw’ibi bihugu byo muburengerazuba bw’isi buhatikirira ku buryo bukomeye , ugasanga ibihugu bimwe bishyigikiye ibihano ibindi bikanga gushyigikira ibihano.

Source: Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here