Home Amakuru Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telephone na Perezida Macky Sall wa...

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telephone na Perezida Macky Sall wa Senegal , ku kibazo cya M23 kimaze iminsi giteza umwuka mubi hagati ya Congo n’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we Perezida wa Senegal Macky Sall kuri ubu unayoboye umuryango wa Africa y’unze ubumwe , ikiganiro cyagarutse ku mwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati y’igihugu cya Congo n’u Rwanda , kubera ubushotoranyi igihugu cya Congo kimaze iminsi gikora ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Macky Sall wa Senegal abinyujije kuri Twitter ye , yashimiye Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida wa Repabulika ya demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi avugako ibiganiro by’abategetsi bombi byabaye hakoreshejwe telephone , ari ibiganiro byabaye mu gushakira igisubizo ikibazo kimaze iminsi hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Congo.

Perezida Macky Sall kandi yasabye Perezida w’igihugu cya Angola gukomeza gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro hagati y’impande zombi mu kerekezo kiganisha mu gushaka amahoro hagati y’impande zombi yaba u Rwanda ndetse na Repabulika ya demokarasi ya Congo , kuri ubu umubano utameze neza.

Igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo bimaze iminsi bifitanye ibibazo bishingiye ku mutekano muke aho igihugu cya Congo gishinja U Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo ziki gihugu FARDC mu ntambara iri muburasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.

Nyuma yuko Congo rero ishinje ibi birego U Rwanda , byatumye iki gihugu cya Congo gihagarika ingendo za kompanyi ya Rwanda Air y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere yakoreraga muri iki gihugu cya Congo mu mujyi itatu y’iki gihugu cya Congo irimo n’umujyi wa Goma ukomeje kuberamo intambara ihanganishije ingabo za FARDC n’umutwe wa M23.

U Rwanda ruhakana ibirego by’igihugu cya Congo byo gushyigikira umutwe wa M23 ahubwo U Rwanda rugashinja igisirikare cya Repabulika ya demokarasi ya Congo kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda , wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here