Perezida Vladimir Putin w’uburusiya , nyuma y’amatora ya kamparamparaka yabaye mu ntara 4 za Ukraine ariko kuri ubu zigenzurwa n’ingabo z’uburusiya , yamaze gutangazako iz’intara kuri ubu zayindutse igihugu cy’uburusiya ndetse asaba Ukraine kugana inzira y’ibiganiro by’amahoro.
Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri 2022 , akaba aribwo Perezida Vladimir Putin yemeje iz’intara zari iza Ukraine nk’intara nshya z’uburusiya ndetse avugako umuryango mugari w’uburusiya wishimiye kwakira izo ntara wungutse , akaba ari ijambo yavugiye mu muhango wari wateguwe I Moscow wo kwakira iz’intara.
Muri ir’ijambo kandi Perezida Vladimir Putin akaba yongeye gushishikariza igihugu cya Ukraine kugana inzira y’ibiganiro by’amahoro niba koko iki gihugu cyifuzako ahagarika ibikorwa bya gisirikare yatangije kuri iki gihugu ndetse avugako Ukraine igomba kwibagirwa burundu iz’intara zometswe k’uburusiya.
Komekwa kw’izi ntara za Ukraine k’uburusiya bikaba bibaye nyuma y’amatora ya kamparamparaka yabaye muri iz’intara ndetse abazituye bagatora 99% basabako zakomekwa k’uburusiya gusa ay’amatora akaba yaramaganywe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bivugako bitazigera biyemera.
Perezida Vladimir Putin kandi akaba yaravuzeko uburusiya bugiye kurinda abaturage babwo batuye muri ibi bice ku kiguzi icyo aricyo cyose kizasabwa ngo kuko uburusiya igitero kizagabwa kuri iz’intara kizafatwa nk’igitero kigabwe k’ubutaka bw’uburusiya ndetse anaburira Ukraine guhagarika ibikorwa byayo by’iterabwoba kuri iz’intara.
America n’uburayi bakaba barakomeje kwiyamira bavugako ayo matora yakozwe mu buriganya kandi ko ibyo uburusiya buri gukora bigiye kongera ubushyamirane bw’intambara ngo kuko batazigera bemera na rimwe ko uburusiya bwatwara na metero imwe y’ubutaka bwa Ukraine , gusa kugeza ubu uburusiya bukaba bumaza gutwara 15% by’ubwo butaka.