Bamporiki Eduard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco , urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 4 n’izahabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda , nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bwa musabiye igifungo cy’imyaka 20 n’izahabu ya miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri 2022 , akaba aribwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Eduard igifungo cy’imyaka 4 n’izahabu ya miliyoni 60 , rumuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Kungingo yo guhabwa ibihano bisubitse umunyamategeko wa Bamporiki Eduard yari yasabye urukiko , urukiko rukaba rwaravuzeko rwasanze guha Bamporiki Eduard ibihano bisubitse nta somo byaba bitanze , nk’umuntu wakagombye kuba ari ikitegerezo muri rubanda.
Bamporiki Eduard , akaba yari akurikiranweho ibyaha birimo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa , ubushinjacyaha mu rukiko bukaba bwari bwa musabiye igifungo cy’imyaka 20 ndetse n’amande ya miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nkuko biteganywa n’itegeko ry’u Rwanda ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha , bwana Bamporiki Eduard akaba azakomeza kuburana adafunze igihe azaba yajuririye ibi bihano ubutabera bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhaye.