Uruganda rwo muri Australia, Lorna Jane rusanzwe rukora imyenda yo gukorana siporo rwaciwe amande angana na Miliyari 2,7Frw kubera gutangaza ko imyenda rwakoze ifite ikoranabuhanga ririnda uyambaye gufatwa n’icyorezo cya Covid-19.
Lorna Jane yamamaza iyo imyambaro, yavuze ko uretse na Covid-19 nta tundi dukoko dushobora kwegera uwambaye umwambaro ufite ikoranabuhanga rya LJ Shield.
Umucamanza yavuze ko ibyatangajwe n’urwo ruganda ari ukubeshya ndetse no gutuburira rubanda kugira babitakazeho amafaranga yabo.
Uruganda rwa Lorna Jane rwakiriye ibyavuzwe n’urukiko ndetse ruvuga ko rwayobejwe n’uwabagurishije iryo ‘koranabuhanga’.
Bill Clarkson, ukuriye ibikorwa bya Lorna Jane yagize ati “abatugurishije ririya koranabuhanga badusezeranyije ko rikora, gusa ntiryakora nkuko twabisezeranijwe.”, yakomeje agira ati “Batumye twizera ko iryo koranabuhanga risanzwe rigurishwa n’ahandi hose muri Australia, USA, Ubushinwa na Taiwan, batubwira ko birinda bacteria ndetse na virusi. Twarashutswe, twari tuzi ko turi gufasha abakiriya bacu.”
Imyenda ifite iri ‘koranabuhanga’ rya LJ Shield igisohoka yasamiwe hejuru n’abatari bake kuko ntawe utagura ipantaro azi ko ayambaye atazigera afatwa na Covid-19.
Abahagarariye Sosoyete ya Lorna Jane batangaje ko amakuru yatangajwe n’ uwashinze uru ruganda, Madamu Lorna Jane Clarkson, atariyo, kuko ariwe wemeje iyamamaza ry’iyi myambaro ndetse anahamya ko irinda Covid-19 abinjujije mw’itangazamakuru no kurubuga rwe rwa Instagram.
Urukiko rwakomeje ruvuga ko kwamamaza ibitari byo bishobora kugiza ingaruka mu baturage, kuko byatuma abaturage bizera ko barinzwe kandi ataribyo.