Umutwe wa M23 ukomeje kurwanira mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo uhanganye n’ingabo za leta (FARDC), uy’umutwe watangajeko wamaze gufata umujyi wa Bunagana nyuma yuko ingabo za FARDC zigabye ibitero ku birindiro by’uyu mutwe kuri iki cyumweru hakaduka imirwano yanavuyemo gufatwa ku mujyi wa Bunagana ufatwa n’uyu mutwe wa M23.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kamena 2022 , akaba aribwo umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yavuzeko M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya kivu ya ruguru ni mugihe ingabo za FARDC zari zihanganye n’uyu mutwe wa M23 muri uy’umujyi wa Bunagana zo zayise zihungira mu gihugu cya Uganda.
Aganira n’itangazamakuru Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yavuzeko igisirikare cya FARDC gifatanyije n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe bakomeje kugaba ibitero binyuranye ku birindiro bya M23 harimo n’ibitero bagabye ku munsi wo ku cyumweru ku birindiro by’uyu mutwe wa M23 biri muri Teritwari ya Rutshuru.
Major Willy Ngoma akaba yarakomeje avugako gukomeza ku gabwaho ibitero n’ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro byatumye M23 yihagararaho ndetse birangira inafashe umujyi wa Bunagana mu rwego rwo kwirukana umwanzi kugirango adakomeza kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe wa M23 biri muri Bunagana.
Muri iy’imirwano kandi M23 yatangajeko yayitanye abasirikare benshi b’ingabo za FARDC mugihe abandi bo bataye ibikoresho birimo n’ibifaru by’intambara ndetse n’imbunda bagakizwa n’amaguru , FARDC nayo ikaba yaremejeko muri iy’imirwano haguyemo Major Eric Mwisa wari ushinzwe umutekano wa Gen. Peter Cirimwami ukuri FARDC ku rugamba.
Nyuma yuko M23 ifashe uy’umujyi wa Bunagana , igisirikare cya Repabulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) cyemejeko uy’umujyi wa Bunagana wafashwe n’umutwe wa M23 ariko iki gisirikare gishinja ingabo z’u Rwanda RDF kuba arizo zirinyuma yifatwa ry’umujyi wa Bunagana , ibintu u Rwanda rwo rukomeje guhakana ruvugako ntashingiro bifite.
Source : BBC