Mw’itangazo ryo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Kamena 2022 igisirikare cy’u Rwanda RDF cyasohoye , cyatanze ihumure ku banyarwanda kivugako umutekano w’igihugu umeze neza kandi ko ntagishobora kuwuhungabanya , RDF ikaba yatanze ubu butumwa nyuma yuko ingabo za Congo (FARDC) zikomeje gukora ibikorwa by’ubushotoranyi ku butaka bw’u Rwanda.
Itangazo rya RDF rikaba rije nyuma yuko umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Congo ukomeje kuba mubi kuva aho umutwe wa M23 wongeye kubura intwaro ugatangiza intambara n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.
Goverinoma y’igihugu cya RDC yakunze kumvikana ishinja U Rwanda ko arirwo rurinyuma yibyo bitero kandiko arina rwo rushyigikira M23 kugeza naho ngo abasirikare b’u Rwanda bambuka umupaka bakajya kuvogera ubutaka bwa Congo , ibirego U Rwanda ruhakana rukavugako nta shingiro bifite kuko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’abanye-Congo ubwabo ntaho gihurira n’u Rwanda.
Itangazo rya RDF rikaba rimenyesha abantu bose muri rusange ko umutekano w’abanyarwanda ndetse n’ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda bishinganye kandi ko RDF ikomeje ku bizezako ibitero bya mbukiranya imipaka bigabwa ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’ingabo za Congo (FARDC) bigomba guhagarikwa.
Igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanywa na leta y’u Rwanda bamaze kurusa ku butaka bw’u Rwanda inshuro zirenze 3 uhereye mu kwezi kwa Werurwe uy’umwaka wa 2022 , bikaba ari ibitero birimo n’ibyakomerekeje abaturage bo mu karere ka Musanze bikanangiza ibikorwa byabo.
Ni mugihe umuyobozi wa komisiyo ya Africa yunze ubumwe Moussa faki Mahamat yasabye igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo n’u Rwanda kugirana ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane agiye kumara iminsi ari hagati y’ibihugu byombi.
Kuva igihugu cya RDC n’u Rwanda byatangira kugirana umubano utari mwiza Perezida wa Angola akaba yarayise atangira ibiganiro byo guhuza impande zombi doreko ibi biganiro aribyo byanatumye igihugu cya RDC kirekura abasirikare 2 b’u Rwanda igisirikare cya FARDC cyari cyashimuse gifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Itangazo ry’ingabo z’igihugu RDF , rimenyesha abanyarwanda ko umutekano w’igihugu umeze neza.