Umukuru w’igihugu cya Ukraine , Perezida Volodymyr Zelenskyy , yemeyeko ibitero byo kwigaranzura uburusiya byari bimaze igihe bitegurwa n’ingabo z’igihugu cye cya Ukraine zibifashijwemo n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America , kuri ubu cyamaze gutangira.
Perezida Volodymyr Zelenskyy , akaba yaremeje iby’iki gitero cyo kwigaranzura uburusiya nyuma y’uko hari hashize iminsi ingabo za Ukraine zigaba ibitero mu bice bitandukanye bya Ukraine kuri ubu bigenzurwa n’ingabo z’uburusiya birimo Bakhmut ndetse na Zaporizhzhia.
Gusa , nubwo Zelenskyy yatangaje iby’iki gitero cyo kwigaranzura uburusiya , akaba yaravuzeko adashobora gutanga amakuru arambuye yaho ibikorwa by’iki gitero cyo kwigaranzura uburusiya bigeze , Perezida Zelenskyy akaba yaratangaje ibi mugihe intambara yo ikomeje kuba urudaca mu bice bya Ukraine.
Nubwo ariko ingabo za Ukraine , zatangije ibitero byo kwigaranzura uburusiya ku rugamba zikaba zitoroyewe na gato , nyuma y’uko bitangajweko ingabo z’uburusiya mu mujyi wa Bakhmut zatwitse ibifaru icyenda by’intambara bya Ukraine harimo n’ibifaru bine bifite ikonabuhanga rigezweho bya leopard 2 Ukraine yahahwe n’igihugu cy’ubudage.
Mu ntara ya Zaporizhzhia nayo yometswe ku burusiya binyuze mu matora ya kamparaka , naho nyuma y’igihe hari agahenge hakaba harongeye kwaduka imirwano nyuma y’uko ingabo za Ukraine zigabye igitero gusa ingabo z’uburusiya zikaba zaravuzeko zabashije gusubiza inyuma ndetse kuburyo bugaragara ingabo za Ukraine zari zagabye ik’igitero ubundi zikanangiza ibifaru by’intambara byazo.
Perezida Vladimir Putin , akaba yarayerutse gutangazako ingabo za Ukraine zatangije ibitero byo kwigaranzura uburusiya ugendeye kuburyo iz’ingabo za Ukraine zagiye zigaba ibitero ku hantu hihariye mu burusiya kuburyo bigaragaza ko Ukraine yamaze gutangiza ib’ibitero kuburyo budasubirwaho.
Hagati aho , hakaba hari hashize igihe kinini igihugu cya Ukraine ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America , bivugako igihugu cya Ukraine kirimo gutegura igitero kinini cyo kwigaranzura uburusiya arinako ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byohereza Ukraine ibikoresho by’intambara birimo ibifaru by’intambara ndetse n’indege z’intambara.
Intaramba ya Ukraine n’uburusiya , akaba ari intambara imaze umwaka n’igice impande zombi zihanganye ubudakuraho doreko nta ruhande na rumwe ruri muri iy’intambara rujya rushaka kugaragara ko rwivuza ibiganiro by’amahoro doreko mugihe byageragejwe ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bya byitabyitse bikaburizwamo burundu ahubwo hagashyirwa imbere intambara.