Umunyemari akaba n’umunya-politike , Silvio Berlusconi , wabaye Perezida w’ikipe AC Milan yo mu gihugu cy’ubutaliyani ndetse akaba na Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’ubutaliyani , uy’umugabo yitabye Imana ku myaka 86 y’amavuko azize ikibazo cy’uburwayi
Kuri uyu wa mbere , tariki 12 Kamena 2023 , akaba aribwo inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 86 , Silvio Berlusconi , rwatangajwe aho byatangajweko yapfuye aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Milan mu gihugu cye cy’ubutaliyani azize ikibazo cy’uburwayi.
Silvio Berlusconi , akaba yitabye Imana nyuma y’igihe afite uburwayi doreko muri Mata yari yarajyanywe mu bitaro akavurwa indwara ya “Infection ” y’ibihaha yari ifitanye isano n’indwara yararwaye kuva mbere hose ariko ikanga gutangazwa ya Leukemia.
Berlusconi , akaba yitabye Imana ku myaka 86 y’amavuko , aho yari umunyemari utunze agatubutse mu gihugu cy’ubutaliyani doreko umutungo we wabarirwaga muri za miliyari ndetse Berlusconi akaba yari n’umugabo wabaye muri Politike y’ubutaliyani kuva mu mwaka 1994 kugeza mu mwaka wa 2011.
Berlusconi kandi akaba yaranabaye Perezida w’ikipe ya AC Milan yo mu gihugu cy’ubutaliyani doreko yari yarayishoyemo amafaranga akayigura ikaba kimwe mu bigize umutungo we gusa nyuma y’igihe iy’ikipe akaba yaraje kuyigurisha ku bandi bifuzaga kuyishoramo amafaranga.
Berlusconi mugihe cye ikipe ya AC Milan ikaba yaratwaye ibikombe byinshi bigiye bitandukanye birimo n’igikombe cya UEFA Champions League , igikombe gifatwa nk’igikombe cya mbere gikomeye ku mugabane w’iburayi aho ikipe igitwaye iba ifite icyubahiro kidasanzwe.
Ikipe ya AC Milan kuri ubu ikaba ibarirwa ibikombe bigera kuri 31 ibitse mu kabati kayo aho 29 muri ibyo bikombe yabitwaye mugihe cya , Silvio Berlusconi , ubwo yari ikipe ibarirwa mu mutungo w’uyu mugabo w’umutaliyani , kuri ubu watabarutse ku myaka 86 y’amavuko.