Home Mu Mahanga Ubushinwa bwongeye kohereza indege 18 z'intambara mu kirere cya Taiwan , ibikomeje...

Ubushinwa bwongeye kohereza indege 18 z’intambara mu kirere cya Taiwan , ibikomeje gutera ubwoba bw’indi ntambara ishobora kwaduka

Minisiteri y’ingabo mu kirwa cya Taiwan yatangajeko igihugu cy’ubushinwa cyongeye kohereza indege z’intambara 18 mu kirere cya Taiwan , Taiwan ikaba yarayise ishinja igihugu cy’ubushinwa gushaka kwigarurira ikirere cya Taiwan ngo bugifate.

Umwuka w’intambara ukomeje gututumba mu kirwa cya Taiwan , hagati y’igihugu cy’ubushinwa n’ikirwa cya Taiwan , indege z’intambara z’ubushinwa bwa kabiri zikaba zarongeye kwinjira mu kirere cya Taiwan nk’uko minisiteri y’ingabo muri Taiwan yabitangaje.

Mu ndege 18 z’intambara igihugu cy’ubushinwa cyohereje mu kirere cya Taiwan hakaba harimo indege 2 zo mubwoko bwa bombe zirasa ibisusu kirimbuzi , indege zihangana n’ibitero by’ubwato bucubura mu mazi ndetse n’indege ikora ubutasi ikanaburira ibitero byo mu kirere yo mubwoko bwa JK-500.

Gusa amakuru akavugako nubwo ubushinwa bwohereje iz’indege z’intambara mu kirere cya Taiwan , iz’indege zitigeze zigera mu gace kisanzure ka Taiwan ku bwirinzi bwa Taiwan ni mugihe igisirikare cy’ubushinwa ntacyo kigeze gitangaza kuri ibi bikorwa bya gisirikare ahubwo cyo kikaba cyaracecetse.

Ubundi ikirwa cya Taiwan igihugu cy’ubushinwa bugifata nk’intara y’ubushinwa ifite ubwingenge bucagase ndetse no muri diporomasi mpuzamahanga n’ibindi bihugu byo kw’isi harimo na America bikaba byemera Taiwan nk’intara y’ubushinwa gusa ubushinwa bukavugako Taiwan iziyunga ku bushinwa muri politike yabwo yise ubushinwa bumwe.

Igihugu cy’ubushinwa kikaba cyavuzeko iy’intara ya Taiwan umunsi umwe izagenzurwa n’igihugu cy’ubushinwa cyangwa se Taiwan igahindurwa ubutaka bw’ubushinwa burundu , ni mugihe ikirwa cya Taiwan gifite ubwingenge bucagase kuva mu mwaka 1949 aho Taiwan igendera ku buyobozi bwayo bwite ndetse n’itegeko nshinga rya Taiwan bwite.

Gahunda y’igihugu cy’ubushinwa yo kwinjiza indege z’intambara mu kirere cya Taiwan akaba ari inshuro ya 2 bibayeho uy’umwaka , aho bwa mbere byabaye mu kwezi kwa mbere tariki 23 aho igihugu cy’ubushinwa kinjije indege z’intambara 39 mu kirere cya Taiwan , ni mugihe bivugwako mu minsi iri imbere Taiwan ishobora kuba Ukraine yo mu burasirazuba bwa Asia.

Source : Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here