Minisiteri y’ingabo mu gihugu cy’uburusiya , yemejeko igitero cya missile cyagabwe ku ngabo z’uburusiya mu mujyi wa Makiivka kigabwe na Ukraine bagiye kumara umwaka bari mu ntambara cyahitanye abasirikare b’uburusiya 89 , nyuma y’uko Ukraine yo yari yigambye ivugako ari igitero cyahitanye abasirikare 400 b’uburusiya.
Minisiteri y’ingabo mu burusiya , ikaba yaravuzeko Ukraine yarashe misire zigera kuri 6 ku bindiro by’ingabo z’uburusiya byari biri mu mujyi wa Makiivka muri Donetsk byakoreshwaga nk’ibirindiro by’agateganyo , minisiteri y’ingabo mu burusiya ikaba yaravuzeko imiryango ndetse n’inshuti zaba basirikare bahitanywe nik’igitero bazafashwa kandi bagahabwa inkunga.
Uburusiya bukaba bwarihanganishije imiryango n’inshuti zaba basirikare baguye muri ik’igitero Ukraine yo yemezako cyaguyemo abasirikare b’uburusiya bagera kuri 400 , Ukraine ikaba yaragabye ik’igitero nyuma y’uko uburusiya bwari bwarashe missile nyinshi mu mijyi yik’igihugu cya Ukraine by’umwihariko umujyi mukuru Kyiv.
Uburusiya bukaba bumaze igihe bwarahinduye uburyo bw’ibitero bwabyo muri Ukraine aho kuri ubu busigaye burasa igihugu cya Ukraine bukoresheje ibisasu birasa kure aho bwibasira ibikorwa remezo by’ik’igihugu cya Ukraine by’umwihariko ibikorwa remezo by’amashanyarazi ndetse n’amazi aho kugeza ubu Abanya-Ukraine benshi bari mu kizimwe ndetse n’ubukonje bukabije.
Ubwo Ukraine yamaraga kugaba ik’igitero ku ngabo z’uburusiya yo ivugako ari igitero cyahitanye abasirikare 400 b’uburusiya , Ukraine ikaba yarakwirakwije amashusho agaragaza inyubako yigorofa iraswaho ubundi ikangirika kuburyo bukomeye , abakurikirana iby’iy’intambara bakaba baranenze uburyo uburusiya bwaretse abasirikare babwo bakajya ahantu hamwe kandi hatari ubwirinzi buhagije.
Intambara y’uburusiya na Ukraine , akaba ari intambara igiye kumara igihe kingana n’umwaka barwana ndetse hakaba ntakizere cyuko ari intambara izashyirwaho akadomo ngo ihagarare , abasesengura iby’iy’intambara bakavugako ari intambara ishobora kumara imyaka n’imyaka bitewe n’impanvu zituma abahinganiyemo nta n’umwe wemera kuva kwizima.